Velkominn
Innskráning

Uko umu Ejenti yasaba ibendera ry'igihugu mu gihe cyo kwitabira no kwakira igikorwa cy'imikino mpuzamahanga.

Iyi serivisi ifasha federasiyo z'imikino ku rwego rw'igihugu gusaba ibaruwa ihamya itangwa na minisiteri ya siporo yo gukoresha nk'inyandiko isaba mu gihe isaba amabendera mpuzamahanga y'ibihugu byitabiriye imikino mpuzamahanga. Iyi serivisi itangwa na minisiteri ya siporo (MINISPORTS).


Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 3, kandi serivisi ntiyishyuzwa.

Ibisabwa

  • Usaba agomba kuba afite nomero y'indangamuntu. 

  • Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya dosiye kugira ngo basabe uburenganzira bwo kwakira igikorwa mpuzamahanga.

  • Dosiye isaba uburenganzira bwo kwakira igikorwa mpuzamahanga igomba kuba yaremejwe.


Imigereka isabwa

  • Inyandiko ikubiyemo igitekerezo cy'igikorwa

Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo umenye uko wafasha usaba ibendera ry'igihugu mu gihe cyo kwitabira no kwakira igikorwa cy'imikino mpuzamahanga.

  1. Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ajenti.


  1. Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone n’ijambobanga, hanyuma ukande Injira.


  1. Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.


  1. Jya ku cyiciro cya ''Siporo''; ukande ahanditse ''Gusaba amabendera mpuzamahanga mu gihe cyo kwitabira no kwakira imikino mpuzamahanga


  1. Kanda “Saba” kugira ngo utangire gusaba dosiye.

 

  1. Uzuzamo ''Amakuru y'usaba'' (indangamuntu, igitsina, amakuru y'umwirondoro n'ibindi).



  1. Shyiramo amakuru y'igikorwa nk'uko asabwa.


  1. Shyiraho imigereka isabwa mu miterere ikwiye, maze ukande Ibikurikira


  1. Genzura ko amakuru watanze y’usaba ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili y’usaba, kanda ku kadirishya ko kwemeza, maze ukande "Ohereza."

  2. Uzahita ubona nomero yaho usaba serivisi yakwishyuriraho (B2…...) kugira ngo akurikirane aho dosiye yiwe igeze

- Minisiteri ya siporo nimara kwakira no kwemeza dosiye y’usaba, azahabwa icyangombwa cyiwe gitangwa ku buryo bw'ikoranabuhanga cyangwa ushobora kukimanura ku rubuga rw'IremboGov. 

- Ibaruwa y’usaba ihamya nimara gukorwa na minisiteri ya siporo (MINISPORTS), azayimanura maze ayijyane kuri minisiteri y'ububanyi n'amahanga kugira ngo igikorwa cyo gutanga amabendera kirangire.

I
Ivan is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.