Iyi serivisi yemerera federasiyo ya siporo gutanga amakuru yimikino yabo muri minisiteri yimikino kandi ikagira abafatanyabikorwa b'ibanze bahita babimenyeshwa kandi bagakangurira imikino ya federasiyo.
Igihe cyo kuyitunganya ni iminsi3, kandi serivisi itangirwa ubuntu.
Icyitonderwa:
Iyi serivisi igenewe amashyirahamwe y'imikino gusa, niba usaba atari cyangwa ahagarariye ishyirahamwe ry'imikino ntayisabe.
Ibisabwa:
Kanda hano kugira ngo umenye uko wafungura konti.
Usaba agomba kuba afite nomero y'indangamuntu.
Imigereka isabwa:
Gahunda y'igikorwa kizaba
Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo umenye uko wasaba kujya mu itsinda ritegura ibikorwa bya siporo byo mu karere.
Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ejenti.
Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone nijambobanga, hanyuma ukande Injira.
Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.
Jya munsi y'icyiciro cya “Siporo”, uhitemo “Gusabira Ubwishingizi abakinnyi b'ikipe y'igihugu”.
Kanda “Saba” kugira ngo utangire gusaba dosiye.
Uzuzamo “Amakuru y'usaba” (nomero y'indangamuntu, amakuru y'umwirondoro, umwirondoro w'ishyirahamwe ry'imikino).
Syiramo umwirondoro wa Federasiyo harimo izina, nomero za telefoni na imeyili.
Andikamo amakuru y’igikorwa harimo izina ry’igikorwa, itariki yo gutangiriraho no kurajyirizaho.
Shyiraho imugereka nkuko ikenewe, maze ukande Ibikurikira.
Genzura ko amakuru watanze ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili y’usaba, kanda ku kadirishya ko kwemeza, maze ukande “Ohereza.”
Uzahita ubona nomero ya dosiye (B2…...) usaba serivisi yakoresha kugira ngo akurikirane aho dosiye yiwe igeze.
MINISPORTS nimara kwakira no kwemeza dosiye y’usaba azabona ubutumwa bwiwe bubyemeza.