Uko umu Ejenti yasaba uruhushya rwo kwakira ibikorwa bya siporo
Iyi serivisi yemerera federasiyo za siporo gusaba icyemezo cya minisiteri ya siporo, cyibaha uruhushya rwo gutegura no kwakira imikino, inama, amahugurwa n'ibindi bikorwa bijyanye na siporo. Iyi serivisi itangwa na minisiteri ya siporo (MINISPORTS).
Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 5 kandi serivisi ni ubuntu.
Ibisabwa:
Usaba agomba kuba afite nomero y'indangamuntu y'u Rwanda yemewe.
Usaba agomba kuba afite nomero ya telefoni cyangwa imeyili bikora.
Imigereka isabwa.
Gahunda y'igikorwa kizaba
Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo ubashe gufasha usaba uruhushya rwo kwakira igikorwa cya siporo.
Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ejenti.
Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone nijambobanga, hanyuma ukande Injira.
Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.
Jya munsi y'icyiciro cya "Siporo", hitamo "Uruhushya rwo kwakira ibirori bya Siporo".
Kanda kuri Saba.
Andika Amakuru y'usaba;
Nomero y'indangamuntu, nomero ya telefoni na imeyili y’usaba,
Amakuru y'umuntu wo kuvugana na we n'amakuru y'ishyirahamwe.
Umwirondoro wa federasiyo
Andika Amakuru y'igikorwa (ubwoko bw'igikorwa, izina ry'igikorwa, itariki yo gutangira n'itariki yo gusoza, ongeraho aho igikorwa kizabera).
Icyitonderwa:
Niba igikorwa giteganyijwe kubera ahantu henshi, usaba ashobora kongeramo ahantu harenze hamwe mu ifishi y'ubusabe.
Shyiraho imigereka isabwa mu miterere ikwiye, maze ukande Ibikurikira.
Reba neza ko amakuru y’usaba ari ukuri; andika nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili y’usaba, kanda mu kadirishya ko kwemeza maze ukande kuri Ohereza.
Hazahita haza nomero ya dosiye (B2...) kugira ngo uwasabye serivisi abashe gukurikirana imiterere ya dosiye yiwe.
Nyuma y'uko dosiye yatanzwe kandi ikemezwa na MINISPORT, uwasabye ahabwa ubutumwa bugufi cyangwa imeyili imumenyesha ko icyemezo cyabonetse kandi ko ashobora kugikura ku rubuga rw'IremboGov.