Velkominn
Innskráning

Uko umu Ajenti yafasha usaba Inkunga ya Tekiniki kw' Iterambere ry'Ibikorwa Remezo.

Iyi serivisi yemerera abantu n'imiryango ishaka kubaka ibigo bya siporo byujuje ubuziranenge gutanga ibyangombwa bisabwa kuri minisiteri ya siporo ubundi ba gahabwa inama mu buryo bw'inyandiko byo guteza imbere imishinga yabo wo kubaka.


Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 5 kandi serivisi itangwa ku buntu.


Ibisabwa: 

  • Abasaba dosiye bagomba kuba bafite nomero y'indangamuntu nyarwanda ikora. 

  • Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni cyangwa imeyili bikora.

Imigereka isabwa:

  • Gahunda y'umushinga

  • Gahunda y'ibikorwa remezo


Imigereka y'ubushake

  • Inyandiko ya gahunda y'imari


Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo usabe inkunga ya tekiniki ku iterambere ry'ibikorwaremezo.


  1. Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ejenti.


  1. Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone nijambobanga, hanyuma ukande Injira.


  1. Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.


  1. Jya munsi y'icyiciro cya “Siporo”, uhitemo “Gusabira Ubwishingizi abakinnyi b'ikipe y'igihugu”.


  1. Kanda Saba.


  1. Shyiramo amakuru y'usaba. Hitamo niba usaba ari umuntu ku giti cye cyangwa umuryango utegamiye kuri leta maze wandike amakuru y'aho atuye.


  1. Shyiramo Amakuru y'umushinga (ubwoko bw'inyubako, izina ry'umushinga, intego y'umushinga na aderesi y'inyubako).


  1. Shyiramo imigereka zikenewe mu miterere ikwiye, hanyuma ukande Ibikurikira.

  1. Suzuma ko amakuru ari yo; shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili, kanda mu gasanduku ko kwemeza, maze ukande Ohereza. 

  2. Hazahita haza nomero ya dosiye (B2...) kugira ngo usaba serivisi abashe gukurikirana imiterere ya dosiye.

Nyuma y'uko dosiye yatanzwe kandi ikemezwa na MINISPORT, uwasabye ahabwa ubutumwa bugufi cyangwa imeyili imumenyesha ko icyemezo cyabonetse kandi ko ashobora kugikura ku rubuga rw'IremboGov.




I
Ivan is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.