Velkominn
Innskráning

Uko umu Ajenti yafasha usaba ibaruwa ihamya yo gusaba indangamuntu kuri NIDA,

Uko umu Ajenti yafasha usaba ibaruwa ihamya yo gusaba indangamuntu kuri NIDA,


Iyi serivisi ituma intumwa zituruka muri federasiyo ya siporo zisaba 'uwo bireba' ibaruwa isaba indangamuntu yabo. Ibaruwa ikora nk'inyandiko ishyigikira izerekanwa mu kigo cy'igihugu gishinzwe Irangamuntu (NIDA). Ibi byorohereza inzira yo gusaba kubona indangamuntu. Iyi serivisi itangwa na minisiteri ya siporo (MINISPORTS).


Igihe cyo kuyitunganya ni iminsi 5 , kandi serivisi itangirwa ubuntu.

Icyitonderwa:

  • Iyi serivisi igenewe amashyirahamwe y'imikino gusa, niba utari ishyirahamwe ry'imikino ntuyisabe.


Ibisabwa:

  • Ubutumire bw’ishyirahamwe yateguye igikorwa

  • Kopi yinyandiko iranga

Imigereka isabwa: 

  • Ubutumire bwatanzwe n'ikigo cyakiriye amarushanwa

  • Kopi y'inyandiko y'(z') irangamimerere



Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo ufashe usabye iyi serivisi


  1. Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ejenti.


  1. Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone nijambobanga, hanyuma ukande Injira.


  1. Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.


  1. Jya munsi y'icyiciro cya “Siporo”, uhitemo “Gusabira Ubwishingizi abakinnyi b'ikipe y'igihugu”.


  1. Kanda “'Saba'' kugira ngo utangire dosiye. 


  1. Uzuzamo “Amakuru y'usaba” (nomero y' indangamuntu, amakuru y'umwirondoro, umwirondoro wa federasiyo).


  1. Numara gukanda kuri “Ongeraho amakuru y'intumwa nshya” akadirishya gashya kazahita kagaragara. Uzuzamo amakuru nk'uko asabwa.



  1. Uzuza amakuru y'igikorwa.


  1. Uzuzamo amakuru ajyante n’igikorwa harimo Izina ry’igikorwa, igihe kizamara, itariki yo kugenda, niyo kugaruka hamwe n’igihugu bizaberamo


  1. Shyiraho imigereka ikenewe, maze ukande Ibikurikira


  1. Genzura ko amakuru y’usaba watanze ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili, kanda ku kadirishya ko kwemeza, maze ukande “Ohereza.

  2. Uzahita uhabwa nomero ya dosiye (B2....) kugira ngo uwasabye dosiye abashe kugenzura aho dosiye yiwe igeze.


Minisiteri ya siporo nimara kwakira no kwemeza dosiye y’usaba, azahabwa icyangombwa cyiwe gitangwa ku buryo bw'ikoranabuhanga cyangwa ashobora kukimanura ku rubuga rw'IremboGov.

I
Ivan is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.