Velkominn
Innskráning

Uko umu Ejenti yasbira Ubwishingizi abakinnyi b'ikipe y'igihugu.

Iyi serivisi yemerera federasiyo ya siporo gusaba ubwishingizi ku bakinnyi b'ikipe y'igihugu bazitabira amarushanwa n'ibindi bikorwa byerekeye siporo. Iyi serivisi itangwa na minisiteri ya siporo (MINISPORTS).


Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 3 kandi serivisi ni ubuntu.


Ibisabwa

  • Usaba agomba kuba afite nomero y'indangamuntu y'u Rwanda yemewe. 

  • Usaba agomba kuba afite nomero ya telefoni cyangwa imeyili ikora.

Imigereka isabwa.

  • Ubutumire bw’ishyirahamwe yateguye igikorwa

  • Ubwoko bw’uruhushya rwo gukora


Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo usabire ubwishingizi abakinnyi b'ikipe y'igihugu.


  1. Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ejenti.


  1. Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone nijambobanga, hanyuma ukande Injira.


  1. Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.


  1. Jya munsi y'icyiciro cya “Siporo”, uhitemo “Gusabira Ubwishingizi abakinnyi b'ikipe y'igihugu”.


  1. Kanda Saba.


  1. Andika amakuru y'usaba (nomero y'indangamuntu yiwe na nomero ya telefoni na imeyili ziwe).


  1. Ongeraho amakuru ya federasiyo (izina, nomero ya telefoni na imeyili za federasiyo).


  1. Ongeraho amakuru y'intumwa nk'uko byasabwe.

Icyitonderwa: 

  • Usaba ashobora kongeramo abahagarariye abandi barenze umwe ku ifishi y'ubusabe.


  1. Ongeraho amakuru y'ibikorwa nk'uko bisabwa.

Icyitonderwa: 

  • Niba igikorwa byitezwe ko kizabera ahantu henshi, uwasabye ashobora kongeramo ahantu harenze hamwe no kuzuza amakuru asabwa.


  1. Shyiraho inyandiko zisabwa mu miterere ikwiriye, hanyuma ukande Ibikurikira.






  1. Reba neza ko amakuru y’usaba serivisi ari ukuri; andika nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili, kanda mu kadirishya ko kwemeza maze ukande kuri Ohereza

  2. Hazahita haza nomero ya dosiye (B2...) kugira ngo usaba serivisi abashe gukurikirana aho dosiye yiwe igeze itunganywa.

    Nyuma y'uko dosiye yatanzwe kandi ikemezwa na MINISPORT, uwasabye ahabwa ubutumwa bugufi cyangwa imeyili imumenyesha ko icyemezo cyabonetse kandi ko ashobora kugikura ku rubuga rw'IremboGov.


I
Ivan is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.