Velkominn
Innskráning

Uburyo umu Ejenti yasaba Icyangombwa cyemeza ibikumwe bya nyiracyo.

Icyangombwa cyemeza ibikumwe bya nyiracyo gihabwa umuntu wasabwe iki cyangombwa na ambasade cyangwa urundi rwego urwo ari rwo rwose. Dosiye yoherezwa ku buyobozi bwa RIB kugira ngo isuzumwe maze yemezwe.

Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 3 kandi ikiguzi cya serivisi ni 1200 Rwf.

Ibisabwa:
  • Abasaba bagomba kuba bafite indangamuntu y'u Rwanda, indangamuntu y'impunzi, indangamuntu y'abanyamahanga, cyangwa amafoto magufi. 

  • Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni, imeyili bikora cyangwa byombi.


Imigereka isabwa:

  • Ifoto ya pasiporo

  • Kopi ya pasiporo ikora

Imigereka y’ubushake: 

  • Inyandiko zishyigikira


Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo umenye uko wafasha usabye Icyangombwa cyemeza ibikumwe bya nyiracyo: 

  1. Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ejenti.


  1. Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone nijambobanga, hanyuma ukande Injira.


  1. Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.


  1. Jya ku cyiciro cy’ahanditse “Ibyemezo By’ubushinjacyaha N’ubugenzacyaha” ukande kuri “Icyangombwa cyemeza ibikumwe bya nyiracyo”.

 

  1. Kanda kuri Saba.


  1. Andika amakuru y'usaba (nomero y'indangamuntu cyangwa iya pasiporo); ayo makuru azakururwa kandi yerekanwe mu ruhande rw'iburyo rwa paji.


  1. Shyiramo imigereka isabwa iri mu ngano n'imiterere bikwiye, maze ukande kuri Ibikurikira kugira ngo ukomeze.


  1. Genzura niba amakuru watanze ari ukuri, ushyiremo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili y’usaba, ukande ku kadirishya ko kwemeza, maze ukande Ohereza.

  2. Uzahita ubona kode usaba serivisi yakoresha yishyuriraho (88...) kugira ngo yishyure. Kanda Ishyura.


Icyitoderwa: 

  • Nyuma yo gusaba no kwishyura neza binyuze kuri IremboGov, na nyuma y'uko abakozi ba RIB bemeje ubusabe bwa dosiye, usaba dosiye ahabwa ubutumwa bugufi/imeyili bumumenyesha ko icyemezo cyabonetse kandi ko ashobora kukimanura ku rubuga rw'IremboGov.



I
Ivan is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.