Velkominn
Innskráning

Uko umu Ejenti yasaba Igenzura ry’ibinyabizinga rikorwa na INTERPOL-KIGALI

Iyi serivisi isabwa n'umuntu ku giti cye cyangwa ikigo cy'ubucuruzi gishaka kwimurira ikinyabiziga hanze y'u Rwanda. Iki cyangombwa kimara ukwezi kumwe(1). Iyi serivisi itangwa n'urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyahe (RIB)

 Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi  10  kandi serivisi ni ubuntu.

Ibisabwa:
  • Umuntu ku giti cye agomba kuba afite indangamuntu y'Umunyarwanda, indangamuntu y'impunzi, cyangwa indangamuntu y'umunyamahanga.

  • Ibigo bigomba kuba bifite TIN

  • Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni, imeyili cyangwa byombi bikora.


Indi migereka yasabwa:

  • Kopi ya pasiporo ikora


Imigereka y’ubushake

  • Izindi nyandiko zishyigikira

Kurikiza izi ntambwe zoroshye umenye uko wafasha usaba iyi serivisi.

  1. Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ejenti.


  1. Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone nijambobanga, hanyuma ukande Injira.


  1. Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.



  1. Munsi y'ahanditse “Ibyemezo By'ubushinjacyaha N'ubugenzacyaha”, kanda kuri “Igenzura ry' Ibinyabizinga rikorwa na INTERPOL-KIGALI”




  1. Kanda kuri Saba.


  1. Hitamo niba uri gusabira serivisi umuntu ku giti cye cyangwa ikigo ndetse n'amakuru y'irangamimerere yiwe, igihugu yavukiyemo, igitsina n'aho atuye.


  1. Andika amakuru ajyanye n’urugendo nk'uko ubisabwe. Ukande “Ongeraho ibinyabiziga” wonjyeremo ikinyabiziga.


  1. Nukanda kuri “Ongeraho Ibinyabiziga”. Akadirishya kazahita gafunguka onjyeramo amakuru nkuko bisabwa.


  1. Shyiramo imigereka isabwa iri mu ngano n'imiterere bikwiye, maze ukande kuri Ibikurikira kugira ngo ukomeze.


  1. Genzura niba amakuru watanze ari ukuri, ushyiremo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili y’usaba, ukande ku kadirishya ko kwemeza, maze ukande Ohereza.

  2. Uzahabwa nomero ya dosiye (B2…...) kugira ngo uwasabye serivisi abashe kugenzure imiterere y'ubusabe.


ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba neza dosiye ku IremboGov na nyuma y'uko abayobozi ba RIB bayemeje, usaba azahabwa ubutumwa bugufi (SMS) cyangwa imeyili bimumenyesha ko icyemezo cyabonetse kandi ashobora kukimanura ku rubuga rw'IremboGov.



I
Ivan is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.