Iyi serivisi itanga ubufasha ku bantu ku giti cyabo cyangwa ibigo mu kubona icyemezo ku byangombwa cg imitungo y'agaciro byabuze cyangwa byibwe. Dosiye yohererezwa sitasiyo ya RIB iri hafi kugira ngo isuzumwe maze itunganywe. Iyi nyandiko igira agaciro mu gihe cy'ukwezi kumwe (1).
Ibikurikira nibibazo bikunze kubazwa naba Ajenti kubyerekeye niyi serivisi.
Usaba iyi serivisi agomba kwishyura angahe kugirango ahabwe iyi serivisi?
Iyi serivisi ni ubuntu.
Ninde wemerewe gusaba iyi serivisi?
Abanyarwanda n'abanyamahanga baba mu Rwanda bemerewe gusaba iyi serivisi.
Iyi serivisi itwara igihe kingana ute kujyirango ituganwe?
Igihe cyo gutunganya ni umunsi 1.
Nibihe bisabwa kugirango usabe iyi serivisi?
Umuntu ku giti cye agomba kuba afite indangamuntu yigihugu, nimero ya pasiporo, indangamuntu y’amahanga, cyangwa indangamuntu
Sosiyete igomba kugira nimero ya TIN.
Imigereka isabwa (2)
Icyemezo cya nyirubwite (inyemezabwishyu)
Ifoto ya pasiporo cyangwa inyandiko zose zishyigikira.
Nomero yo kwishyura imara igihe kingana ute mbere yuko irangira?
Nomero yo kwishyura irangira muminsi 30.
Icyemezo cy'imenyekanisha ry'ibyabuze n'ibyibwe kimara igihe kingana ute?
Icyemezo gifite agaciro k’ukwezi 1 gusa.