Iyi serivisi itanga ubufasha mu kubona ibyemezo by'imenyekanishwa ry'ibyabuze n'ibyibwe ku bantu babuze cyangwa bakibwa ibintu byabo by'agaciro (inyandiko, ibikoresho bitandukanye, n'ibindi...). Dosiye yohererezwa sitasiyo y'urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha (RIB) ikwegereye kugira ngo isuzumwe kandi itunganywe.
Gutunganya iyi serivisi bimara umunsi 1, kandi ntiyishyuzwa.
Ibisabwa
Abantu ku giti cyabo bagomba kuba bafite indangamuntu, nomero ya pasiporo, indangamuntu y'umunyamahanga, cyangwa indangamuntu y'impunzi
Ikigo cy'ubucuruzi kigomba kuba gifite nomero y'ubucuruzi (TIN).
Iki cyemezo kimara ukwezi 1.
Imigereka isabwa.
Icyemeza ko uri nyiracyo (urugero: inyemezabwishyu)
Ifoto ngufi
Kopi ya pasiporo
Imigereka itari itegeko
Ongeraho inyandiko z'inyongera.
Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo umenye uburyo wafasha usaba icyemezo cy'imenyekanisha ry'ibyabuze n'ibyibwe.
Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ajenti.
Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone n’ijambobanga, hanyuma ukande Injira.
Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.
Ujye munsi y'ahanditse serivisi z' Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha ukande ahanditse “Icyemezo cy'imenyekanisha ry'ibyabuze n'ibyibwe”.
Kanda Saba.
Uzuzamo amakuru y'usaba ( icyiciro, irangamimerere, amazina y'ababyeyi, amakuru y'aho atuye, .....).
Shyiramo amakuru y'ibijyanye n’ikirego (icyiciro cyo kumenyekanisha, icyabuze cyangwa icyibwe, icyiciro cy'ikintu: inyandiko, nibindi.
Hitamo sitasiyo ya RIB yegereye usaba kandi ariyo izatunganya dosiye yiwe.
Shyiraho umugereka usabwa mu ngano ya nyayo, maze ukande Ibikurikira.
Genzura ko amakuru ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili y’usaba, ukande ku kadirishya ko kwemeza, maze ukande Ohereza.
Nomero ya dosiye( B2……..) izahita yizana kugira ngo usaba serivisi abashe gukurikirana aho dosiye yiwe igeze.
Iyo dosiye imaze kwemezwa neza, abasaba bamenyeshwa ko icyemezo cyabo gitangwa mu buryo bw'ikoranabuhanga cyabonetse kugira ngo bakimanure ku rubuga rw'IremboGov.