Iyi nyandiko isobanura uburyo umu ajenti w'Irembo afasha abaturage gusaba Icyemezo cy'imyifatire myiza. Icyemezo gihabwa abantu batuye cyangwa bigeze kuba mu Rwanda kugira ngo bemerwe ko bafite imyitwarire myiza aho batuye. Iyi nyandiko isabwa abantu basaba icyemezo cyerekana ko nta cyaha bakurikiranwaho, cyangwa izindi mpamvu. Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha nirwo rutanga iyi serivisi.
Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 3, kandi serivisi ntiyishyuzwa.
Ibisabwa:
Abasaba b'Abanyarwanda bagomba kuba bafite nomero y'indangamuntu y'igihugu, naho abasaba b'abanyamahanga bagomba kuba bafite pasiporo.
Mbere yo gusaba serivisi kuri IremboGov, abasaba dosiye bagomba gusaba ibaruwa y'umuyobozi w'umudugudu n'akagari.
ICYITONDERWA: Abasaba dosiye batuye mu mahanga bagomba guha ububasha abantu bemerewe gusaba ibaruwa y'umuyobozi w'umudugudu mu izina ryabo mu mudugudu cyangwa akagari baherutse guturamo.
Imigereka itagomba kubura harimo;
Ibaruwa y'umuyobozi w'umudugudu
Ibaruwa y'umuyobozi w'akagari
Ifoto ngufi
Kopi ya pasiporo ku banyamahanga.
Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni, imeyili bikora cyangwa byombi.
Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo usabe icyemezo cy'imyifatire myiza:
Sura urubuga rw'Irembo: www.irembo.gov.rw maze winjire kuri konti yawe y'umwajenti.
Kanda ahanditse "ubusabe bushya" kugira ngo utangire ubusabe .
Munsi y'ahanditse Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha, kanda kuri Icyemezo cy'ubudakemwa mu mico no mu myifatire
Kanda kuri Saba
Shyiramo umwirondoro w'usaba dosiye (nomero y'indangamuntu cyangwa nomero ya pasiporo) n'andi makuru arebana n'ubusabe ndetse n'inyandiko zigutangira ubuhamya.
6. Shyiramo imigereka isabwa iri mu ngano n'imiterere bikwiye, maze ukande kuri Ibikurikira kugira ngo ukomeze.
Imigereka isabwa ku banyarwanda:
Imigereka isabwa ku banyamahanga:
Reba neza ko amakuru ari ukuri, andika nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili, ukande mu kadirishya ko kwemeza, hanyuma ukande kuri Ohereza.
ICYITONDERWA: Fatanya n'usaba gusuzuma ko amakuru yose yatanzwe ari yo kandi ko ari ukuri.
Uzahita uhabwa nomero yo kwishyuriraho (88…) kugira ngo wishyure, Kanda Ishyura.
ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba no kwishyura neza binyuze kuri IremboGov, na nyuma y'uko abakozi ba RIB bemeje ubusabe bwa dosiye, usaba dosiye ahabwa ubutumwa bugufi/imeyili bumumenyesha ko icyemezo cyabonetse kandi ko ashobora kukimanura ku rubuga rwa IremboGov.