Iyi serivisi igamije gutanga amabaruwa asabira uburenganzira umuryango mpuzamahanga utari uwa leta ukorera mu Rwanda ugengwa na minisiteri y'uburezi. Iyi serivisi itangwa na Minisiteri y'uburezi (MINEDUC).
Igihe cyo kuyitunganya ni iminsi5, kandi serivisi itangirwa ubuntu.
Ibisabwa:
Usaba agomba kuba afite indangamuntu, pasiporo itaratakaza agaciro, indangamuntu y'umunyamahanga n'indangamuntu y'impunzi.
Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni na imeyili bikora.
Imigereka itagomba kubura:
Gahunda y'ibikorwa
Raporo y'umwaka
Ibaruwa y'ubwishingirwe
Inyandiko y'ikinyabiziga gitwara ibintu
Ibaruwa y'amakuru y'ikinyabiziga (kugira ngo purake ya IT y'ikinyabiziga ivugururwe)
Gutanga amasezerano y'imikoranire ku miryango mpuzamahanga itari iya leta
Iheshabubasha
Imigereka itari itegeko:
Inyandiko isabwa
Kurikiza izi ntambwe kugira ngo ufashe usabye itangwa ry'ibaruwa ifasha gusaba ku miryango itegamiye kuri leta itangwa na MINEDUC.
Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ejenti.
Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone nijambobanga, hanyuma ukande Injira.
Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.
Jya munsi y’icyiciro cy' “Uburezi”; kanda kuri “Gutanga ibaruwa isaba ku miryango itegamiye kuri leta itangwa na MINEDUC”.
Kanda “Saba” kugira ngo utangire gusaba dosiye.
Uzuzamo “Amakuru y'usaba” maze uhitemo ubwenegihugu bw'usaba, nomero za telefoni n'umwanya w'ubahagarariye.
Uzuzamo amakuru y'umuryango utegamiye kuri leta nk'amazina, nomero za telefoni n'aho usaba aherereye.
Uzuzamo umwirondoro wa dosiye. Uzuzamo igihe amasezerano ya MOU yasinywe n’igihe kibura.
Shyiraho umugereka ukenewe, maze ukande Ibikurikira.
Icyitonderwa: Imigereka isabwa ihinduka bitewe n'impamvu ya dosiye.
Genzura ko amakuru watanze ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili y’ussaba, kanda ku kadirishya ko kwemeza, maze ukande "Ohereza."
Uzahita ubona nomero (B2…...) kugira ngo usaba abashe gukurikirana aho dosiye yiwe igeze.
Numara kuyohereza, dosiye y’usaba izatunganywa na MINEDUC.
Dosiye y’usaba nimara kwemezwa, azabasha kumanura icyemezo cyiwe mu buryo bw'ikoranabuhaga.