Velkominn
Innskráning

Uko umu Ajenti yafasha usabye icyemezo cy’Urugo mbonezamikurire.

Iyi serivisi ifasha usaba icyemezo cyo gushinga Urugo mbonezamikurire (ECD). Iyi serivisi itangwa kandi igatunganywa n'abayobozi b'inzego z'ibanze (MINALOC).


Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 30 kandi serivisi itangirwa ubuntu.


Ibisabwa:

  • Amatsinda n'ibigo by'ubucuruzi, amashuri, n'imiryango ishingiye ku madini bigomba kuba bifite nomero zabyo z'ubucuruzi (TIN) cyangwa nomero zabyo z'igazeti.

  • Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni ikora.


Imigereka isabwa:

  • Icyerekezo n'inshingano nyamukuru y'ikigo mbonezamikurire y'abana (ECD)


Imigereka itagomba kubura:

  • Kopi ya pasiporo


Kurikiza izi ntambwe zoroshye umenye uko wafasha usaba iyi serivisi;


  1. Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ejenti.


  1. Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone nijambobanga, hanyuma ukande Injira.


  1. Kanda “Dosiye Nshya” kugirango utangire ubusabe bushya.


  1. Kanda kuri serivisi y'Urugo mbonezamikurire munsi y'ahanditse “Inzego z'ibanze”.


  1. Kanda “Saba” kugira ngo utangire dosiye.


  1. Hitamo icyiciro cy’usaba. Niba usaba ari Sosiyete, ishyirahamwe, umuryango udaharanira inyungu, idini, ikigo cy’amashuri cyangwa ibindi. 

  1. Shyiramo umwirondoro w’uhagarariye (Imeyili cyangwa Nomero ya telefoni).

  1. Shyiramo Imyirondoro y’ubugo mbonezamikurire. Harimo izina, ubwoko bw’urugo, itariki yo gutangira hamwe naho ikigo giherereye.

  1. Shyiramo imigereka mu ngano zikwiye hanyuma ukande ibikurikira.


  1. Genzura ko amakuru yose yatanzwe ari ukuri, maze ukande ku kadirishya ko kwemeza hanyuma ukande “Ohereza”

  2. Nyuma yo kohereza dosiye ndetse n'inyandiko zisabwa, usaba serivisi azabona ubutumwa bugufi (SMS) cyangwa imeyili bibyemeza. Nyuma y'uko ibiro bishinzwe gutunganya dosiye byemeje dosiye yiwe, azahabwa icyemezo gitangwa mu buryo bw'ikoranabuhanga kuri imeyili cyangwa akimanure anyuze ku Irembo.

I
Ivan is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.