Velkominn
Innskráning

Uko umu Ajenti yafasaha usaba guhabwa amasezerano y'imikoranire ku miryango mpuzamahanga itari iya leta, imiryango itari iya leta yo mu gihugu ndetse n'ibigo byigenga bitanga serivisi z'uburezi.

Iyi serivisi ifasha imiryango mpuzamahanga itari iya leta (NGO), imiryango itari iya leta yo mu gihugu, n'ibigo by'ubucuruzi byigenga (ibikorwa bifitiye abaturage inyungu rusange) gusinyana amasezerano y'imikoranire (MOU) na minisiteri y'uburezi kugira ngo bigire uruhare mu iterambere ry'uburezi mu Rwanda. Iyi serivisi itangwa na minisiteri y'uburezi (MINEDUC)


Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 2, kandi serivisi ni ubuntu.


Ibisabwa

  • Iyi serivisi yemerewe imiryango mpuzamahanga itari iya leta, imiryango itari iya leta yo mu gihugu, n'ikigo cy'ubucuruzi cyigenga.


Imigereka isabwa

  • Icyemezo cyo kwandikisha (cyo mu gihugu cy’usaba): koresha inyandikorugero itangwa

  • Gahunda y'ibikorwa n'ingamba (koresha inyandikorugero itangwa)

  • Amasezerano y'imikoranire (MOU) yujujwe mbere (koresha inyandikorugero itangwa)


Kurikiza izi ntambwe kugira ngo umenye uko wafasha usaba iyi serivisi.

  1. Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ajenti.



  1. Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone n’ijambobanga, hanyuma ukande Injira.


  1. Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.



  1. Jya munsi y’icyiciro cy’Uburezi, maze ukande kuri ''Gutanga amasezerano y'imikoranire ku miryango mpuzamahanga itari iya leta, imiryango itari iya leta yo mu gihugu ndetse n'ibigo byigenga bitanga serivisi z'uburezi''.


  1. Kanda “Saba” kugira ngo utangire gusaba dosiye.


  1. Manura inyadikorugero y'ibisabwa bijyanye n'ubwoko bw'ikigo cy’usaba maze usaba serivisi yuzuze inyandiko uyigerekeho kuri iyi dosiye.


  1. Hitamo “Icyiciro cy'usaba” ku rutonde rw'amahitamo (Umuryango mpuzamahanga utegamiye leta, umuryango utegamiye leta wo mu gihugu cyangwa ikigo cyigenga). Uzuzamo amakuru yerekeye umuryango w’usaba utari uwa leta/ikigo cy'ubucuruzi n'igice (ibice) cyo (byo) gukoreramo mu burezi.


  1. Ku miryango mpuzamahanga itegamiye kuri leta, hitamo intara, akarere, umurenge, akagari, n'umudugudu ibiro bikoreramo mu gihugu bibarizwamo.


  1. Shyiramo imigereka isabwa mu ngano nyayo maze ukande Ibikurikira.


Icyitonderwa: Ku migereka yose isabwa, koresha inyandikorugero itangwa ku gice cyo hejuru cy'ifishi isaba.


  1. Reba neza ko amakuru yose ari ukuri, ukande ku kadirishya ko kwemeza hanyuma ukande "Ohereza."

  2. Uzahita ubona nomero ya dosiye y’usaba (urugero B2...) kugira ngo abashe gukurikirane aho dosiye yiwe igeze.


Numara kuyohereza, dosiye y’usaba izatunganywa na MINEDUC. Usaba azohererezwa imeyili/ SMS (ubutumwa bugufi) bimumenyesha impinduka izo ari zo zose kuri dosiye yiwe. Kuri imeyili azabonaho inyandiko y'amasezerano y'imikoranire (MOU), kandi buri gihe ashobora kuyimanura ku IremboGov akoresheje nomero ya dosiye yiwe cyangwa nomero yo kwishyuriraho. 

I
Ivan is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.