Iyi serivisi ifasha abantu bize icyiciro rusange cy’amashuri (abanza n’ayisumbuye) mu mahanga gusaba icyemezo binganya agaciro gitangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA).
Bisaba iminsi 7 y’akazi kugira ngo iyi serivisi inozwe. Igiciro cya serivisi ni 1,000 Frw.
Ibikenewe:
Umunyarwanda bakenera nomero y’indangamuntu.
Umunyamahanga bakenera nomero ya pasiporo.
Imigereka isabwa ku banyarwanda n’abanyamahanga iratandukana. Zirikana ko ku banyarwanda, iyi migereka igomba kuba iriho umukono wa noteri.
Usaba agomba kuba afite nomero ya telefone, imeyili (e-mail) bikora, cyangwa byombi.
Indi migereka yasabwa
Icyemezo cy'Icyiciro cy'Amashuri Abanza
Icyemezo cy'Icyiciro cy'Amashuri Rusange
Urwandiko rw'inzira
Kopi ya Pasiporo
Indangamanota ya kaminuza iriho umukono wa noteri ituruka mu kigo kiyitanga
Kopi y'indangamuntu
Kurikiza aya mabwiriza yoroshye maze ufashe usaba iyi serivisi:
Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ajenti.
Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone n’ijambobanga, hanyuma ukande Injira.
Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.
Jya munsi y’ahanditse Uburezi, ukande kuri Gusaba kunganyisha agaciro impamyabumenyi zo mu mahanga (Amashuri abanza n'ayisumbuye)
Kanda kuri Saba.
Uzuzamo Umwirondoro w’usaba serivisi ukanda mu myanya yabigenewe, amakuru yiwe azahita agaragara ku ruhande rw’iburyo rwa paji.
Hitamo icyiciro cy’uburezi, igihugu, Ishuri impamyabumenyi yatangiwemo hamwe n’Umwaka impamyabumenyi yatangiwemo.
Shyiraho Imigereka mu ngano yazo nkuko bisabwa. Imigereka iterwa n’ubwenegihugu cyangwa icyiciro cy’amashuri y’usaba.
Kanda Ibikurikira maze ukomeze.
Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.
Kode/nomero yo kwishyuriraho (88….) ihita yoherezwa kugira ngo wishyure.
Usaba ashobora kwishyura akoresheje bumwe mu buryo bumworoheye mu kwishyura.
ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba no kwishyurira serivisi kuri IremboGov, usaba ahabwa ubutumwa bugufi na/cyangwa imeyili byemeza ko kwishyura byakozwe neza. Nyuma y’uko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Uburezi (REB) cyakiriye dosiye kikemeza ko yuzuye, dosiye iranozwa. Usaba serivisi yoherezwa icyemezo cy’ikoranabuhanga kuri imeyili, aho abasha kugikura ku rubuga rwa IremboGov.