Velkominn
Innskráning

Uko umu Ajenti yafasha usaba Icyifuzo cyo gutumiza ibikoresho by'ikoranabuhanga byakoreshejwe

Iyi serivisi ihabwa amashuri n'izindi nzego z'uburezi zifuza kugura mu mahanga ibikoresho by'ikoranabuhanga byakoze ku mpamvu z'amasomo. Iyi serivisi itangwa na minisiteri y'uburezi (MINEDUC).


Igihe cyo kuyitunganya ni iminsi7,  kandi serivisi itangwa ku buntu.

Ibisabwa:

  • Usaba agomba kuba afite indangamuntu cyangwa pasiporo igifite agaciro. 

  • Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni na imeyili bikora.


Imigereka isabwa:

  • Inyandiko y'urutonde rw'ibikoresho by'ikoranabuhanga byaguzwe mu mahanga.

  • Imigereka itagomba kubura.

  • Ibaruwa yemeza.


Imigereka itangwa ku bushake :

  • Itegeko rigenga ishyirwaho.

  • Izindi nyandiko zisabwa.


Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo umenye uko wafasha usabye iyi serivisi;


  1. Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ejenti.


  1. Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone nijambobanga, hanyuma ukande Injira.


  1. Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.


  1. Jya munsi y’ahanditse “Uburezi”; ukande Icyemezo cyo gutumiza mu mahanga ibikoresho by'ikoranabuhanga byakoze”.


  1. Kanda “Saba” kugira ngo utangire gusaba dosiye. 


  1. Uzuzamo “Amakuru y'ikigo” maze wojyeremo amakuru asabwa nk'uko bisabwa.


  1. Uzuzamo amakuru y'uhagarariye ikigo, nk'umwanya we, amakuru yo kumuvugishirizaho, n'aho aherereye. 


  1. Shyiraho imigereka ikenewe, maze ukande Ibikurikira


  1. Genzura ko amakuru watanze y’usaba ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili, kanda ku kadirishya ko kwemeza, maze ukande "Ohereza."

  2. Uzahita ubona nomero (B2…...) kugira ngo usaba dosiye akurikirane aho dosiye yiwe igeze.


Dosiye nimara kwakirwa no kwemezwa, usaba azahabwa icyemezo cyiwe gitangwa ku buryo bw'ikoranabuhanga cyangwa ashobora kugikura ku rubuga rw'IremboGov.




I
Ivan is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.