Velkominn
Innskráning

Ibibazo bikunze kubazwa ku masezerano y'imikoranire (MOU) ku miryango mpuzamahanga itari iya leta (NGO), imiryango itari iya leta yo mu gihugu, n'ibigo byigenga by'ubucuruzi bitanga serivisi z'uburezi

Iyi serivisi ifasha imiryango mpuzamahanga itari iya leta (NGO), imiryango itari iya leta yo mu gihugu, n'ibigo by'ubucuruzi byigenga (ibikorwa bifitiye abaturage inyungu rusange) gusinyana amasezerano y'imikoranire (MOU) na minisiteri y'uburezi kugira ngo bigire uruhare mu iterambere ry'uburezi mu Rwanda. 


Dore ibibazo bikunze kubazwa n’aba Ajenti kuri iyi serivisi.


  1. Ni nde ushobora gusaba iyi serivisi?

  • Imiryango mpuzamahanga itari iya leta,

  • Imiryango itari iya leta yo mu gihugu, 

  • Ibigo by'ubucuruzi byigenga


  1. Ni iyihe migereka isabwa kugira ngo usabe iyi serivisi?

  • Icyemezo cyo kwiyandikisha (cyo mu gihugu cyawe)

  • Gahunda y'ingamba n'ibikorwa

  • Inyandikorugero yujujwe mbere y'amasezerano y'imikoranire (MOU) 


  1. Ni gute nabona inyandikorugero z'inyandiko zisabwa?

Inyandikorugero zishobora gukurwa ako kanya ku ifishi yo ku rubuga rwa murandasi ku Irembo. Inyandikorugero zitandukanye zihabwa imiryango mpuzamahanga itari iya leta, imiryango itari iya leta yo mu gihugu, n'ibigo by'ubucuruzi byigenga.


  1. Bifata igihe kingana iki kugira ngo dosiye y’usaba itunganywe?

Igihe cyo gutunganya dosiye kuri iyi serivisi ni iminsi 2.


  1. Hari ikiguzi gisabwa kuri iyi serivisi?

Serivisi itangwa ku buntu.




I
Ivan is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.