Inyandiko y'Ishyingirwa ni icyangombwa gitangwa n'ubuyobozi cyemeza ko umugabo n'umugore bashyingiwe mu buryo bwemewe n'amategeko. Dosiye isaba itunganywa na sisitemu ya CRVS cyangwa n'ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ku rwego rw'umurenge aho byemezwa ko amakuru yatanzwe mu nyandiko y'ishyingirwa ari ukuri.
Ibikurikira ni ibibazo bikunze kubazwa mu gusba inyandiko y’ishyingirwa:
Nishyura angahe inyandiko y’ishyingirwa?
serivisi yishurwa amafaranga 1500 Rwf.
Nkeneye kujya gutora inyandiko y’ishyingirwa mu murenge nohereje mo dosiye?
Oya, Inyandiko y’ishyingirwa ni icyemezo nkorana buhanga, Wowe cyangwa uwo wasabiye ashobora kugikuramo anyuze ku rubuga IremboGov ukoresheje nimero ya dosiye cyangwa nimero yo kwishyuriraho.
Inyandiko y’ishyingirwa itunganwa mu gihe kingana gute ?
Igihe cyo gutunganya dosiye ni umunsi 1 wakazi.
Nshobora gukuramo indi nyandiko y’ishyingirwa niba iyasabwe mbere yabuze cyangwa yangiritse?
yego, urashobora gukuramo icyemezo inshuro zose ukeneye.
Nshobora kohereza ubsabe bw’ inyandiko y’ishingirwa mu murenge uwo ariwo wose?
Oya, ushobora kohereza dosiye mu murenge mwashyingiriwemo.