Iki cyemezo ni urwandiko rugaragaza ko umugabo n’umugore bashyingiwe mu buryo bwemewe n’amategeko. Dosiye itunganywa na leta ku rwego rw’umurenge aho amasezerano y’ubukwe yandukuwe.
Ibikurikira n’ibibazo bikunze kubazwa mugusaba icyemezo cy’ishyingirwa:
Gusaba serivisi y’ icyemezo cy’ishyingirwa ni angahe?
Igiciro ni 500Rwf.
Ni ibihe bisabwa kugirango usabe icyemezo cy’ishyingirwa?
Usaba agomba kuba afite nimero y’irangamuntu, indangamuntu y’uwo bashakanye cyangwa nimero ya pasiporo, na nimero ya terefone yemewe, aderesi imeyili, byuwo usabira.
Ese uwasabye akeneye gujya gufata icyemezo cy’ishyingirwa ku murenge boherejeho dosiye?
Oya, icyemezo cy’ishyingirwa ni nkoranabuhanga gikurwamo kuri IremboGov ukoresheje nimero ya dosiye cyangwa nimero yo kwishyuriraho.
Dosiye isbaya icyemezo cy’ishingirwa itunganywa mu gihe kingana gute?
Dosiye itunganywa mu umunsi 1 wakazi.
Usaba ashobora gukuramo ikindi cyemezo cy’ishingitwa niba icyo yarafite cyatakaye cyangwa cyangiritse?
yego, ashobora gukuramo icyemezo inshuro nyinshi zishoboka.