Velkominn
Innskráning

Uko umu ejenti yafasha usaba kwandikisha ishyingirwa

Iyi serivisi yemerera Abanyarwanda, impunzi, n’abanyamahanga mu Rwanda kwiyandikisha kugira ngo bashyingiranwa byemewe n'amategeko. Abashakanye biyandikisha iminsi 21 mbere yuko bashyingirwa. Mugihe nta mbogamizi zihari, ubukwe burakorwa, kandi abashinzwe umurenge batanga inyandiko yubukwe. Iyi serivisi itangwa na minisiteri yubutegetsi bwibanze (MINALOC).


Kunoza serivisi bitwara umunsi 1 w’akazi, mu gihe uhisemo ku wa kane serivisi ni ubuntu ariko indi minsi yose yishyurirwa 50,000 Rwf.

Ibikenewe:

  • Usaba agomba kwinjira muri konti ya IremboGov. Kanda hano umenye uko wafungura konti kuri IremboGov cyangwa wegere umu ejenti wa IremboGov uri hafi yawe.

  • Abasaba iyi serivisi bagomba kuba bafite imyaka 21 kuzamura.

  • Umwe mu basaba iyi serivisi agomba:

  • Umunyarwanda ufite nomero y’indangamuntu.

  • Uri mu buhungiro wanditse, akaba afite indangamuntu y’ubuhungiro.

  • Umunyamahanga ufite ikimuranga mu Rwanda.

ICYITONDERWA:  Abashakana badafite indangamuntu, icyangombwa cy’abanyamahanga cyangwa icyangombwa cy’ubuhungiro ntibashobora guhabwa iyi serivisi.

  • Irangamimerere ry’abasaba iyi serivisi rigomba kuba ari INGARAGU, UBUTANE cyangwa GUPFAKARA muri NIDA.

  • Abashakana bagomba kuba banditse ko BARIHO muri NIDA.

  • Imigereka isabwa n’ibyemezo by’amavuko by’abashakana. Indi migereka isabwa itandukanywa n’irangamimerere ndetse n’ibyangombwa by’abasaba.

  • Aho kwandikisha ishyingirwa bikorerwa hagomba kuba ari ho abasaba serivisi batuye.

  • Usaba agomba kuba afite telefone, imeyili, cyangwa byombi bikora neza.


Kurikiza izi ntambwe zoroshye maze ubashe gufasha uwifuza  kwandikisha ishyingirwa:


  1. Sura urubuga rw’Irembo kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire kuri konte yawe y’umu ejenti.


  1. Kanda ahanditse "Dosiye nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.

  2. Munsi yumuryango, kanda kuri serivisi z’ishyingirwa.

  3. Hitamo "Kwandikisha ishyingirwa" hanyuma ukande ahanditse saba.


  1. Uzuza amakuru yerekeranye n’ishyingirwa. Itariki y’ubukwe igomba kuba byibura iminsi 21 uhereye umunsi wiyandikishijeho. 


ICYITONDERWA: 

-Mu gihe uwo ufasha ahisemo ku wa kane serivisi ni ubuntu ariko indi minsi yose yishyurirwa 50,000Rwf.


- Dosiye yoherezwa aho umwe mubagiye gushyingirwa atuye


  1. Uzuza imyirondoro y’absaba serivisi.

  2. Shyiraho imigereka isabwa mu buryo bwa PDF maze ukande Ibikurikira.


  1. Reba ko amakuru watanze  ahuye nay’uwo urigusabira, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email) y’usaba, maze ukande kuri Emeza.

  2. Usaba ahabwa nomero ya dosiye imufasha kumenya aho dosiye igeze.


ICYITONDERWA: Nyuma y’uko dosiye yoherejwe umukozi w’umurenge ushinzwe irangamimerere (CRO), usaba yoherezwa ubutumwa bugufi bubyemeza ndetse n’itariki yo guhura na CRO kugira ngo dosiye zose zisuzumwe, cyangwa bumumenyesha izindi mpinduka zikenewe kuri dosiye. 



T
Treasure is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.