Velkominn
Innskráning

Uko umu ajenti yafasha usaba inyandiko y’ishyingirwa

Inyandiko y’ishyingirwa ni urwandiko rwemewe rugaragaza abantu bashyingiwe imbere y’amategeko. Dosiye ishobora kunozwa na sisitemu y’irangamimerere yanditse mu buryo bw’ikoranabuhanga (CRVS) cyangwa n’inzego z’ubuyobozi ku rwego rw’umurenge, zemeza ko inyandiko yemewe. Iyi serivisi yagenewe abaturarwanda.

Iyo inyandiko y’ishyingirwa isanzwe iri muri CRVS, amakuru ku nyandiko y’ivuka ahita agaragara ku buryo usaba serivisi atagomba kongera kuzuza umwirondoro we. Usaba ahabwa inyandiko ye akimara kwishyura. Nta munyamabanga nshinga bikorwa (ES) ukenewe; akenerwa iyo usaba atanditse muri CRVS. Iyo usaba ashyizemo imeyili mu gihe asaba iyi serivisi, inyandiko y’ishyingirwa yoherezwa kuri imeyili ye atagombye kuyivana ku rubuga rwa IremboGov.

Iyi serivisi itangwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC).

Kunoza serivisi bitwara umunsi 1 w’akazi, igiciro ni 1,500 Frw.

Ibikenewe:

  • Buri muturarwanda usaba iyi serivisi agomba kuba afite nomero y’indangamuntu, nomero y’ifishi y’umuturage, cyangwa umubare wihariye uranga umuntu (NIN).

  • Usaba agomba kuba afite telefone cyangwa imeyili bikora.

Kurikiza izi ntambwe zoroshye ubashe gusaba Inyandiko y’ishyingirwa

  1. Sura kuri www.irembo.gov.rw winjire muri konti y’uhagarariye.

  1. Kanda ahanditse  "Dosiye nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.

  1. Munsi y’umuryango, kanda kuri serivisi z’ishyingirwa.

  2. Hitamo "inyandiko y’ishyingirwa" hanyuma ukande ahanditse saba.

  3. Uzuza Umwirondoro w’abashakanye; amakuru ahita agaragara ku ruhande rw’iburyo rwa paji.

  4. Kanda Ibikurikira maze ukomeze.

  1.  Uzuza aho abashakanye batuye.

  1. Uzuza ibyerekeye ishyingirwa

  2. Uzuza amakuru agendanye no gutunganya dosiye maze ukande ibikurikira

  1. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.

  2. Kode/nomero yo kwishyuriraho (88….) ihita yoherezwa kugira ngo wishyure. Usaba dosiye ashobora kwishyura akoresheje uburyo butandukanye bwo kwishyura. 

ICYITONDERWA:Nyuma yo gusaba no kwishyura binyuze muri IremboGov, na nyuma y’uko umunyamabanga nshingabikorwai w’umurenge yabyemeje, usaba yoherezwa ubutumwa 

T
Treasure is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.