Velkominn
Innskráning

Ibibazo bikunze kubazwa n’aba ejenti b’Irembo ku kwandikisha ishyingirwa.


Iyi serivisi yemerera abanyarwanda, impunzi, ndetse n’abanyamahanga baba mu Rwanda kwandikisha ishyingirwa. Abagiye gushyingirwa bagomba kwiyandikisha nibura iminsi 21 mbere y’umunsi w’ishyingirwa. Nta mbogamizi, abakozi b’umurenge bashyingira ababisabye bakanabaha inyandiko y’ishyingirwa. Iyi serivisi itangwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC).

Dore ibibazo bikunze kubazwa n’aba ejenti b’Irembo ku kwandikisha ishyingirwa;

  1. Ni ikihe kiguzi cyo kwandikisha ishyingirwa?

    Igiciro ni ubuntu niba uhisemo kuwa kane kandi mu gihe uhisemo indi minsi igiciro ni 50,000Rwf.


  2. Ni ryari abifuza gushyingirwa bemerewe guhitamo undi munsi utari ku wa kane?
    Mu gihe abagiye gushyingirwa babyemerewe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge bazasezeraniramo.

  3. Abasaba gushyingirwa bagomba kuba bafite imyaka ingahe?
    Mu Rwanda, usaba gushyingirwa agomba kuba yujuje nibura imyaka 21

  4. Ni nde ushobora gufasha kwandikisha ishyingirwa?
    Ushaka gushyingirwa agomba kuba afite irangangimirere ry’uko ari ingaragu cyangwa yaratandukanye n’uwo bashyingiranywe mu buryo bwemewe n’amategeko.

  5. Ni iki gisabwa mu gihe wandikisha ishyingirwa?

    Umwe mu basaba agomba kuba afite indangamuntu y’u Rwanda, indangamuntu y’umunyamahanga cyangwa indangampunzi.

  6. Ni iyihe migereka ikenerwa mu gihe mfasha abifuza kwandikisha ishyingirwa?

    Imigereka isabwa ni 2:

  • Icyemezo cy'amavuko (umugore)

  • Icyemezo cy'amavuko (umugabo)

Indi migereka yasabwa

  • Icyemezo cy'uko uri ingaragu (umugore)

  • Icyemezo cy'uko uri ingaragu (umugabo)

  • Icyemezo cy'ubutane (umugore)

  • Icyemezo cy'ubutane (umugabo)

  • Icyemezo cy'ubupfakazi (umugore)

  • Icyemezo cy'ubupfakazi (umugabo)

  • Ifoto ngufi (pasiporo) y'umugore

  • Ifoto ngufi (pasiporo) y'umugabo

  • Kopi y'icyangombwa/indangamuntu (umugore)

  • Kopi y'icyangombwa/indangamuntu (umugabo)


  1. Mu gihe ndi gufasha usaba serivisi, nemerewe kohereza dosiye mu murenge uwo ari wo wose?
    Oya. Umurenge wo gushyingirwamo ugomba kuba utuwemo n’umwe mu basaba iyi serivisi, cyangwa yarahavukiye.

  2. Abanyamahanga babiri bafite pasiporo bemerewe kwandikisha ishyingirwa?
    Oya! Keretse umwe muri abo banyamahanga afite indangamuntu y’umunyamahanga.

  3. Ese impunzi ebyiri zifite pasiporo zemerewe kwandikisha ishyingirwa?
    Oya! Umwe muri bo agomba kuba afite indangampunzi.

  4. Nemerewe guhitamo itariki iyo ari yo yose mu gihe ndi gufasha abifuza kwandikisha ishyingirwa?
    Abashaka gushyingirwa bagomba kwiyandikisha nibura iminsi 21 mbere y'uko bashyingirwa.

  5. Nyuma yo kwandikisha ishyingirwa hakurikiraho iki?
    Uwo wafashije kwandikisha ishyingirwa yakira ubutumwa bugufi bumubwira igihe bazagira ku murenge bitwaje abatangabuhamya.





S
Stella is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.