Velkominn
Innskráning

Uko umu ajenti yafasha usaba icyemezo cy’ishyingirwa

Iki cyemezo ni urwandiko rugaragaza ko umugabo n’umugore bashyingiwe mu buryo bwemewe n’amategeko. Dosiye itunganywa na leta ku rwego rw’umurenge aho amasezerano y’ubukwe yandukuwe.

Bisaba umunsi 1 w’akazi ndetse n’amafaranga 500 kugira ngo iyi dosiye itunganywe.

Ibikenewe: 

  • Usabwa kwinjira muri konti y’Irembo. Kanda hano umenye uko wafungura konti kuri IremboGov cyangwa ugane umu ejenti w’Irembo ukwegereye.

  • Umunyarwanda usaba iyi serivisi agomba kuba afite indangamuntu, mu gihe uwo ashaka asabwa kuba afite indangamuntu y’U Rwanda cyangwa nomero ya pasiporo (yaba umunyamahanga cyangwa umunyarwanda).

  • Usaba agomba kuba afite nomero ya telefone na imeyili (e-mail) bikora. 

Kurikiza izi ntambwe zoroshye zo gusaba icyemezo cyubukwe:

  1. Sura urubuga rwa Irembo kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konte yawe.

  2.  Kanda ahanditse "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.

  3. Munsi y’umuryango, kanda kuri serivisi z’ishyingirwa.

  4. Hitamo "Icyemezo cyo kuba warashyingiwe" hanyuma ukande ahanditse saba.

  5. Uzuza umwirondoro wuwo usabira serivisi,

  1. Uzuza aho dosiye yatunganyirizwa (Ibiro bitunganya & Impamvu yo gusaba), hanyuma ukande ibikurikira kugirango ukomeze.

  1. Genzura neza ko amakuru ari ukuri, andika nimero ya terefone na / cyangwa imeyili, y’ubwo usabira hanyuma ukande ibikurikira.

ICYITONDERWA: Rebera hamwe nuwabisabye ko amakuru yose yatanzwe ariyo kandi arukuri.

  1. Kode/nomero yo kwishyuriraho (88….) ihita yoherezwa kugira ngo wishyure. Usaba dosiye ashobora kwishyura akoresheje uburyo butandukanye. Kanda hano umenye uburyo butandukanye wakwishyuramo.

ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba dosiye no kuyishyurira kuri IremboGov, na nyuma y’uko Umukozi w’Irangamimerere w’umurenge urimo gukurikirana dosiye ayemeje, usaba dosiye yoherezwa ubutumwa bugufi (SMS)/imeyili (email) bimumenyesha ko icyemezo (seritifika) cyabonetse kandi ko yakibona kuri paji ya IremboGov. 

T
Treasure is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.