Iyi serivisi ifasha abanyarwanda gusaba icyemezo cy'urupfu rw'umuntu wanditswe nk'uwapfuye muri sisitemu y'ikigo cy'igihugu gishinzwe indangamuntu (N.I.D.A). Niba urupfu rwaramaze kwandikwa muri sisitemu y'iyandikwa ry'abaturage, amakuru ajyanye n'urupfu ahita aboneka ako kanya mu buryo bw'ikoranabuhanga, kandi nta yandi makuru y'inyongera asabwa kuzuzwa.
Abasaba bahabwa Inyandiko y’uko umuntu yitabye Imana, bakimara kwishyura. Igikorwa cy'umunyamabanga nshingwabikorwa gikenerwa gusa iyo ukoresha urubuga atanditswe muri sisitemu y'iyandikwa ry'abaturage. Igihe usaba ashyizemo imeyili ye mu gihe asaba iyi serivisi, inyandiko yoherezwa kuri imeyili ye atagombye kuyimanura ku rubuga rw'IremboGov.
Igihe cyo gutunganya dosiye ni umunsi 1 w'akazi; serivisi ni Frw 2,000.
Ibisabwa:
Usaba wese agomba kuba afite nomero y'indangamuntu.
Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni, imeyili, cyangwa byombi bikora.
ICYITONDERWA: Gukoresha nomero za telefoni zawe cyangwa iz'abandi bantu si byiza, kuko usaba ashobora kutabona ubutumwa bumenyesha bw'ingenzi.
Uwapfuye agomba kuba afite:
Nomero y'indangamuntu cyangwanomero iranga umwanaku batagejeje imyaka y'ubukure (abanyarwanda)
Nomero ya pasiporo (ku banyamahanga)
Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo usabe inyandiko y'uwapfuye:
Sura urubuga Irembo: www.irembo.gov.rw maze winjire muri konti yawe y'umwajenti.
Icyitonderwa: Iyo ukanze kuri "kwinjira", uba wemeye amategeko mashya y'imikoreshereze, harimo n'amategeko y'IremboGov agenga ibanga ry'amakuru.
Gutangiza dosiye nshya, kanda akamenyetso ka ''dosiye nshya''.
Munsi y'umuryango, kanda kuri serivisi zihabwa uwitabye Imana.
Hitamo serivisi ihabwa abapfuye wifuza, "Inyandiko y’uko umuntu yitabye Imana,", hanyuma ukande Saba.
Andika nomero y'inyandiko y'usaba, hanyuma umwirondoro uzahita ugaragara ku ruhande rw'iburyo rwa paji.
Andika amakuru y'uwapfuye; umwirondoro uzahita ugaragara ku ruhande rw'iburyo rwa paji.
Andika amakuru y'abatangabuhamya babiri (2) n'umenyekanisha; imyirondoro izahita igaragaraku ruhande rw'iburyo rwa paji.
Injiza amakuru yo gutunganya dosiye (amakuru azahita agaragara ku ruhande rw'iburyo rwa paji). Omekaho icyangombwa gisabwa kiri mu miterere n'ingano nyayo. Kanda Ibikurikira kugira ngo ukomeze.
Reba niba ibyo wanditse ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili, ukande mu kadirishya ko kwemeza, maze ukande kuri ohereza.
ICYITONDERWA: Genzura ko amakuru yose yatanzwe ari yo kandi ko ari ukuri.
Uzahita uhabwa kode yo kwishyuriraho (88...) kugira ngo wishyure, Kanda Kwishyura.
Abasaba bahitamo uburyo bwo kwishyura; ukeneye ibindi bisobanuro ku buryo bwo kwishyura, kanda hano.
ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba no kwishyura neza binyuze kuri IremboGov kandi umunyamabanga nshingwabikorwa (ES) w'umurenge amaze kubyemeza, usaba dosiye ahabwa ubutumwa bugufi/imeyili bumumenyesha ko icyemezo cyabonetse kandi ko ashobora kukimanura ku rubuga rw'IremboGov.
Amakuru azavugururwa muri sisitemu y'iyandikwa ry'abaturage. Ubutaha, uwasabye ntabwo azongera gukurikira inzira yanyuzemo, ahubwo azakora ibi bikurikira;
Andika nomero z'usaba ndetse n'iz'inyandiko y'uwapfuye, hanyuma amakuru azahita agaragazwa ku ruhande rw'iburyo rwa paji. Kanda Ibikurikira.
Amakuru y'incamake azahita agaragazwa. Andika nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili, kanda mu kadirishya ko kwemeza, maze ukande kuri Ohereza.
Icyitonderwa: Urasabwa gufatanya n'usaba gusuzuma ko amakuru yose yatanzwe ari yo kandi ko ari ukuri.
Uzahitauhabwa kode yo kwishyuriraho (88...) kugira ngo wishyure. Kanda Kwishyura.
ICYITONDERWA: Ukimara kwishurira dosiye unyuze ku IremboGov, dosiye ihita yikora kuko amakuru aba yaramaze kwibika muri sisitemu y'iyandikwa ry'abaturage kandi ntibisaba ikindi gikorwa icyo ari cyo cyose cy'umunyamabanga nshingwabikorwa.