Velkominn
Innskráning

Uburyo bwo gusaba Kwandukuza umuntu witabye Imana

Abanyarwanda bashobora kwaka icyangombwa cyo kwandukuza umuntu witabye Imana binyuze muri serivisi itangwa na ministeri y'ubutegetsi bw'igihugu (MINALOC). Dosiye izoherezwa ku mukozi ushinzwe irangamirere w'aho uwapfuye yari abaruye.

 Iyi serivisi itangirwa ubuntu, kandi igihe cyo gutunganya dosiye ni umunsi 1 w'akazi. 

Ibisabwa:

  • Buri wese usaba iyi serivisi agomba kuba afite nomero y'indangamuntu.

  • Ikindi cyangombwa gitegetswe ni icyangombwa gitangwa n'ibitaro cyemeza urupfu. Ibindi bishobora gusabwa cyangwa ntibisabwe.

  • Ibyangombwa byomekwaho bigomba kuba MB1

 Uwapfuye agomba kuba afite:

  • Niburanomero y'indangamuntu cyangwanomero ya dosiye y'umwana ku bataruzuza imyaka y'ubukure (abanyarwanda)

  • Nomero ya pasiporo (ku banyamahanga)

  • Umuntu wapfuye agomba kwandikishwa nk' uwapfuye mu kigo cy'igihugu gishinzwe indangamuntu (NIDA). 

  • Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefone, imeyili, cyangwa byombi bikora. 

Icyitonderwa: Gukoresha nomero za telefone zawe cyangwa iz'abandi bantu si byiza, kuko usaba ashobora kutagerwaho n'ubutumwa bw'ingenzi bumenyesha.

Kurikiza izi ntambwe zoroshye mu gusaba icyemezo cy'uwapfuye: 

  1. Sura urubuga Irembowww.irembo.gov.rw maze winjire muri konti yawe y'umwajenti.

  2. Gutangiza dosiye nshya, kanda akamenyetso ka ''dosiye nshya''.

  3. Munsi y'umuryango, kanda kuri serivisi zihabwa uwitabye Imana.

  4. Hitamo serivisi igenewe abapfuye ushaka, ''Kwandukuza umuntu witabye Imana, '' maze ukande kuri saba

  5. Uzuzamo usaba n' amakuru y'uwapfuye. Amakuru azahita yizana maze agaragare ku ruhande rw'iburyo rwa paji.

  6. Uzuzamo amakuru ku rupfu n'umuhamya. Amakuru y'umuhamya azahita aza agaragara ku ruhande rw'iburyo rwa paji.

  7. Shyiramo amakuru y'ababyeyi n' amakuru y'itunganya. Omekaho ibyangombwa bisabwa, maze ukande ibikurikira kugira ngo ukomeze. 

Icyitonderwa: Ugirwa inama yo guhitamo umurenge wabereyemo urupfu nk'ibiro bitunganya dosiye.

  1. Reba niba ibyo wanditse ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili, ukande mu kadirishya ko kwemeza, maze ukande kuri ohereza

Icyitonderwa: Fatanya n'usaba gusuzuma ko amakuru yose yatanzwe ari yo kandi ko ari ukuri.

  1. Uzahita uhabwa nomero ya dosiye kugira ngo ukurikirane uko dosiye ihagaze.

Icyitonderwa: Nyuma yo gusaba, usaba agomba kugirwa inama yo kujya ku murenge yitwaje ibyangombwa bisabwa, harimo n'indangamuntu y'uwapfuye. 

T
Treasure is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.