Iyi serivisi ni iyi icyemezo cy'uko umuntu yitabye Imana gitangwa n'ubuyobozi cyerekana ko umuntu yitabye Imana. Dosiye isaba yoherezwa mu buyobozi bw’inzego z’ibanze ku murenge kugirango isuzumwe.
Ibikurikira nibibazo bikunze kubazwa ku Icyemezo cy'uko umuntu yitabye Imana:
Icyemezo cy'uko umuntu yitabye Imana angahe?
Iyi serivisi igura 1200 Frw.
Ni ibihe bisabwa kugirango usabe icyemezo Icyemezo cy'uko umuntu yitabye?
Usaba agomba kuba afite Indangamuntu y’uwitabye imana, amakuru ajyanye n'urupfu, na nimero ya terefone, imeyilii, cyangwa byombi.
Ese nshobora gusaba Icyemezo cy'uko umuntu yitabye Imana mu murenge uwo ari wose?
oya! Dosiye yoherezwa mu murenge wo uwitabye imana yandikishirijwe.
Ese nabona iki cyemezo nyuma y’igihe kingana gute?
Dosiye itunganwa mugihekinga ni umunsi umwe wakazi.
Nigute usaba abona icyemezo cye?
Icyemezo cy'uko umuntu yitabye Imana kiboneka mu uburyo bw’ikorana buhanga. Urashobora kuyikuramo kuri IremboGov ukoresheje nomero ya dosiye cyangwa nimero yo kwishyuriraho.
Nshobora gukuramo ikindi Icyemezo cy'uko umuntu yitabye Imana mu gihe icyo yari afite cyangiritse cyangwa kibuze?
yego, urashobora gukuramo icyemezo inshuro nyinshi zishoboka.