Iyi serivisi nkoranabuhanga yemerera abanyarwanda gusaba inyandiko y’uko umuntu yitabye Imana, wanditse muri sisitemu y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA). Iyo dosiye iri muri sisitemu y’irangamimerere yanditse mu buryo bw’ikoranabuhanga (CRVS), amakuru ahita agaragara bidasabye ko usaba serivisi yuzuza umwirondoro.
Usaba ahabwa inyandiko yifuza akimara kwishyura. Nta mukozi w’irangamimerere (CRO) ukenewe; akenerwa iyo usaba atanditse muri CRVS. Iyo usaba ashyizemo imeyili mu gihe asaba iyi serivisi, inyandiko y’ivuka yoherezwa kuri imeyili ye atagombye kuyivana ku rubuga rwa IremboGov.
Ibikurikira n’Ibibazo bikunze kubazwa kubyerekeye inyandiko y’uko umuntu yitabye Imana:
Serivisi y’ inyandiko inyandiko y’uko umuntu yitabye Imana yishyurwa angahe?
Iyi serivisi yishyurwa amafaranga 2000 Rwf.
N’ibihe bisabwa kugirango usabe inyandiko y’uko umuntu yitabye Imana kunshuro yambere?
Usaba agomba kuba afite nimero y'indangamuntu ya nyakwigendera,Imyirondoro y’umutangabuhamya, na nimero ya terefone,imeri, cyangwa byombi.
N’iki gisabwa gusaba iinyandiko y’uko umuntu yitabye Imana kunshuro ya kabiri?
Usaba agomba kuba afite nimero y'indangamuntu ya nyakwigendera, nomero y’ifishi y'umwana, NIN, nimero ya terefone yemewe, imeyili, cyangwa byombi.
Ese ushobora gusaba Inyandiko y'uwapfuye mugihe yitabye Imana ari mu mahanga?
Yego, Mu gihe uwitabye Imana yaripfiriye mu Rwanda. Oya, Mu gihe uwitabye Imana yaripfiriye hanze y’u Rwanda
Ese nakohereza dosiye y’inyandiko y’uwapfuye mu murenge uwo ari wo wose?
Oya, wohereza dosiye mu murenge aho uwitabye Imana yandukurijwe.
Ni gute usaba abona inyandiko y’uwapfuye?
Inyandiko y'uwarupfu n’Icyemezo nkorana buhanga. Urashobora kuyikuramo kuri IremboGov ukoresheje nimero ya dosiye cyangwa nimero yo kwishyuza.
Nshobora gukuramo indi nyandiko y'uwapfuye niba iyasabwe mbere yabuze cyangwa yangiritse?
Yego, ushobora gukuramo icyemezo inshuro nyinshi zishoboka.