Velkominn
Innskráning

Uburyo bwo gusaba Icyemezo cy’uko umuntu yitabye Imana

Icyemezo cy'uwapfuye ni icyemezo gitangwa n'ubuyobozi cyemeza ko umuntu yapfuye. Abayobozi b'inzego z'ibanze batunganya dosiye ku rwego rw'umurenge aho urupfu rwandikishirijwe. Iyi serivisi itangwa na minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu (MINALOC). 

Igihe cyo kuyitunganya ni umunsi 1 w'akazi; kandi serivisi yishuzwa 1,200 Frw.

Ibisabwa:

  • Buri wese usaba iyi serivisi agomba kuba afite nomero y'indangamuntu.

  • Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefone, imeyili, cyangwa byombi bikora. 

Icyitonderwa: Gukoresha nomero za telefone zawe cyangwa iz'abandi bantu si byiza, kuko usaba ashobora kutagerwaho n'ubutumwa bw'ingenzi bumenyesha.

Uwapfuye agomba kuba afite:

  • Nomero y'indangamuntu cyangwa nomero ya dosiye y'umwana ku bataruzuza imyaka y'ubukure (abanyarwanda) niba yarapfuye nyuma yo gutangwa kw'indangamuntu nshya (2009)

Niba uwo muntu yarapfuye mbere y'itangwa ry'indangamuntu nshya, indangamuntu ntikenewe.

  • Nomero ya pasiporo (ku banyamahanga)  

Kurikiza izi ntambwe zoroshye mu gusaba  Icyemezo cy’uko umuntu yitabye Imana: 

  1. Sura urubuga Irembowww.irembo.gov.rw maze winjire muri konti yawe y'umwajenti.

  2. Gutangiza dosiye nshya, kanda akamenyetso ka ''dosiye nshya''.

  3. Munsi y'umuryango, kanda kuri serivisi zihabwa uwitabye Imana.

  4. Hitamo Icyemezo cy’uko umuntu yitabye Imana” maze ukande kuri saba.

  5. Shyiramo amakuru ku rupfu rw'uwapfuye n'amakuru y'usaba, azahita akagaragara ku ruhande rw'iburyo rwa paji.

  6. Shyiramo amakuru y'uwapfuye n'amakuru yerekeye gutunganya dosiye (urwego rutunganya dosiye n'impamvu y'ubusabe), maze ukande ibikurikira kugira ngo ukomeze.

Icyitonderwa: Ni byiza kuyohereza ku murenge urupfu rwandikishirijwemo.

  1. Reba niba ibyo wanditse ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili, ukande mu kadirishya ko kwemeza, maze ukande kuri ohereza

Icyitonderwa: Fatanya n'usaba gusuzuma ko amakuru yose yatanzwe ari yo kandi ko ari ukuri.

  1. Uzahita ubona kode yo kwishyuriraho (88...) kugira ngo wishyure. Kanda ishyura.

  2. Abasaba bahitamo uburyo bwo kwishyura; ukeneye ibindi bisobanuro ku buryo bwo kwishyura, kanda hano.

Icyitonderwa: Nyuma y'uko gusaba no kwishyura ku IremboGov bikunze na nyuma y'uko umunyamabanga nshingwabikorwa yemeje dosiye, usaba yakira ubutumwa bugufi/Imeyili bimumenyesha ko icyemezo kiboneka, ko ashobora kukimanura ku rubuga rw'IremboGov. 

T
Treasure is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.