Iyi serivisi yemerera abacuruzi n'imiryango gusaba uruhushya rwo gushinga icyapa kiyobora abantu mu mujyi wa Kigali. Iyi serivisi itangwa kandi igatunganywa n'umujyi wa Kigali (CoK).
Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 14 kandi serivisi itangwa ku buntu.
Ibisabwa:
Amatsinda n'ibigo by'ubucuruzi, amashuri, insengero bigomba kuba bifite nomero yabyo ya TIN cyangwa nomero y'igazeti.
Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni ikora.
Imigereka isabwa:
Icyemezo gitangwa na RDB / RGB
Urugero rw'uko icyapa cyamamaza kizaba kimeze nikirangira
Imigereka itagomba kubura
Kopi ya pasiporo
Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo umenye uko wafasha usabye iyi serivisi.
Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ejenti.
Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone nijambobanga, hanyuma ukande Injira.
Kanda “Dosiye Nshya” kugirango utangire ubusabe bushya.
Kanda ku' “Uruhushya rwo gushinga icyapa ndangahantu” munsi y'icyiciro cy' “Ibikorwa remezo n'ibidukikije”.
Kanda “Saba” kugira ngo utangire dosiye.
Hitamo icyiciro cy’usaba. Niba usaba ari Sosiyete, ishyirahamwe, umuryango udaharanira inyungu, idini, ikigo cy’amashuri cyangwa ibindi.
Hitamo ubwoko bw’icyangombwa, shyiramo nomero ya telephoni na imeyili y’usaba.
Hitamo ibikoresho cy’icyapa wojyeremo n’ibipimo by’icyapa n’Amerekezo.
Shyiraho imigereka y'inyandiko zisabwa mu miterere ikwiriye, hanyuma ukande Ibikurikira.
Genzura ko amakuru yose yatanzwe y’usaba ari ukuri, maze ukande ku kadirishya ko kwemeza hanyuma ukande “Ohereza.”
Uzakira nomero ya dosiye (B2......) mu butumwa bugufi/imeyili kugira ngo ujye ubasha kuyikurikirana.
Nyuma yo kohereza dosiye yawe ndetse n'inyandiko zisabwa, uzabona ubutumwa bugufi (SMS) cyangwa imeyili bibyemeza. Nyuma y'uko ibiro bishinzwe gutunganya dosiye byemeje dosiye yawe, uzahabwa icyemezo gitangwa mu buryo bw'ikoranabuhanga kuri imeyili cyangwa ukimanure unyuze ku Irembo.