Iyi serivisi ifasha abasaba guteganya gutwara ibikomoka ku mashyamba gusaba uruhushya rwo kubyimura imbere mu gihugu. Iyi serivisi itangwa na minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu (MINALOC)
Igihe cyo gutunganya iyi dosiye ni iminsi 2, kandi serivisi itangwa ku buntu.
Ibisabwa:
Indangamuntu cyangwa pasiporo y'u Rwanda ifite agaciro (ku banyamahanga).
Uruhushya rwo gutema ibiti n'amashyamba rutangwa n'akarere
Nomero y'ubucuruzi (TIN) ku bigo by'ubucuruzi
Nomero ya telefoni cyangwa imeyili bikora.
Imigereka isabwa:
Uruhushya rwo gusarura rutangwa n'akarere
Kopi ya pasiporo
Kurikiza intambwe zikurikira kugira ngo usabe uruhushya rwo gutwara ibicuruzwa bikomoka ku mashyamba.
Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ejenti.
Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone nijambobanga, hanyuma ukande Injira.
Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.
Munsi y'ahanditse “Ibikorwaremezo n'ibidukikije,” kanda “Uruhushya rwo gutwara ibikomoka ku mashyamba”
Kanda “Saba” kugira ngo utangire gusaba.
Shyiramo Umwirondoro w’ubusabe. Hitamo usaba (umuntu ku giti cye cyangwa sosiyete), aho biva, aho bijya n’ibindi nkuko bisabwa.
Shyiramo imigereka isabwa mu miterere ikwiye maze ukande ahanditse Ibikurikira.
Icyitonderwa:
Imigereka yose igomba kuba iri mu miterere ya PDF kandi iri munsi ya KB 500 mu ngano.
Genzura ko amakuru ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili y’usaba, ukande ku kadirishya ko kwemeza maze ukande Ohereza.
Uzahita uhabwa nomero ya dosiye (B2....) kugira ngo usaba serivisi azabashe kugenzura aho dosiye yiwe igeze.
Dosiye y’usaba nimara kwemezwa, azakira ubutumwa bugufi (SMS) na imeyili bimumenyesha. Azashobora kumanura uruhushya rwiwe ku rubuga Irembo akoresheje nomero ya dosiye yiwe.