Velkominn
Innskráning

Uko umu Ajenti yafasha usaba Uruhushya rwo gusarura amashyamba

Iyi serivisi ni iy'abantu bashaka gusarura cyangwa gutema ibiti mu masambu y'igenga. Abafite amasambu n'abaguzi b'amashyamba bashobora gusaba iyi serivisi. Usaba azahabwa icyemezo/uruhushya rumwemerera gusarura. Iyi serivisi itangwa n'ikigo cy'igihugu gishinzwe amashyamba mu Rwanda (RFA).


Igihe cyo gutunganya iyi dosiye ni iminsi 30, kandi serivisi itangwaku buntu.


Ibisabwa:

  • Indangamuntu cyangwa pasiporo y'u Rwanda ifite agaciro (ku banyamahanga).

  • Nomero ya telefoni cyangwa imeyili bikora.


Imigereka isabwa :

  • Amasezerano yemewe yo kugurisha ibiti


Kurikiza intambwe zikurikira kugira ngo umenye uko wafasha usabye iyi serivis.


  1. Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ejenti.


  1. Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone nijambobanga, hanyuma ukande Injira.


  1. Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.


  1. Jya munsi y'ahanditse “Ibikorwaremezo n'ibidukikije”. Kanda kuri “Uruhushya rwo gusarura amashyamba.


  1. Soma witonze amakuru asobanura serivisi maze ukande kuri “Saba” kugira ngo utangire igikorwa cyo gusaba.



  1. Uzuzamo amakuru y'usaba, arimo nk'ubwenegihugu bw'usaba, nomero ya telefoni.


  1. Uzuzamo amakuru y’ishyamba uko asabwa maze ukande ahanditse Ibikurikira.


  1. Genzura ko amakuru ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili y’usaba, ukande ku kadirishya ko kwemeza maze ukande kuri Ohereza. 

  2. Uzahita uhabwa nomero ya dosiye (B2....) kugira ngo usaba serivisi abashe kugenzura aho dosiye yiwe igeze.

Dosiye y’usaba nimara kwemezwa, azakira ubutumwa bugufi (SMS) na imeyili bimumenyesha. Azaba ashobora kumanura uruhushya rwiwe rwo Gusarura amashyamba ku rubuga Irembo ukoresheje nomero yawe ya dosiye.






I
Ivan is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.