Iyi serivisi yemerera abantu ku giti cyabo n'imiryango gusaba uruhushya rwo kohereza mu mahanga ibicuruzwa bikomoka ku mashyamba. Uru ruhushya rutuma ibikomoka ku mashyamba bishobora koherezwa hanze y'imipaka y'u Rwanda mu buryo bwemewe n'amategeko. Abasaba bagomba kubahiriza ibisabwa n'amategeko yashyizweho n'ikigo cy'igihugu gishinzwe amashyamba mu Rwanda (RFA) kugira ngo hakurikizwe amahame yo ku rwego rw'igihugu no ku rwego mpuzamahanga agenga imicungire n'ubucuruzi birambye by'amashyamba. Iyi serivisi itangwa n'ikigo cy'igihugu gishinzwe amashyamba mu Rwanda (RFA).
Igihe cyo gutunganya iyi dosiye ni iminsi 30, kandi serivisi itangwa ku buntu.
Ibisabwa
Indangamuntu cyangwa pasiporo y'u Rwanda ifite agaciro (ku banyamahanga).
TIN y'ikigo cy'ubucuruzi ku miryango.
Nomero ya telefoni cyangwa imeyili bikora.
Imigereka isabwa
Uruhushya rwo gucuruza mu mahanga
Uburyo bwo kuvugisha umuguzi
Kurikiza intambwe zikurikira kugira ngo umenye uko wafasha usabye uruhushya rwo kohereza mu mahanga ibikomoka ku mashyamba:
Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ajenti.
Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone n’ijambobanga, hanyuma ukande Injira.
Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.
Jya munsi y'ahanditse “Ibikorwa Remezo N'ibidukikije'' kanda kuri “Uruhushya rwo Kohereza mu Mahanga Ibikomoka ku Mashyamba”.
Soma witonze amakuru asobanura serivisi maze ukande kuri ''Saba'' kugira ngo utangire igikorwa cyo gusaba.
Uzuzamo amakuru y'usaba, arim nk'ubwenegihugu bw'usaba, nomero ya telefoni, igitsina na TIN y'ikigo cy'ubucuruzoi (niba usabira umuryango).
Icyitonderwa:
Iyo umaze gukanda kuri ''Ongeraho igicuruzwa gishya,'' akadirishya gashya kazagaragara. Hano, usaba service agomba gusobanura neza ubwoko bw'igicuruzwa gikomoka ku mashyamba ashaka kohereza mu mahanga, agaciro kayo, ubwoko bw'ibipimo (kg cyangwa m³) n'ingano.
Andika aderesi y’aho amashyamba aherereye n’aho ibicuruzwa bigemuwe. Sobanura neza uburyo bwo kubitwara (mu kirere, ku butaka cyangwa mu mazi) n'itariki iteganyijwe yo kohereza mu mahanga ibikomoka ku mashyamba.
Shyiramo imigereka isabwa mu ngano nyayo maze ukande ahanditse Ibikurikira.
Icyitonderwa: Imigereka yose igomba kuba iri mu miterere ya PDF kandi iri munsi ya KB 500 ngano.
Genzura ko amakuru ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili y’usaba, ukande ku kadirishya ko kwemeza maze ukande kuri “Ohereza”.
Usaba serivisi azahita ahabwa nomero ya dosiye (B2....) kugira ngo abashe kugenzura aho dosiye yiwe igeze.
Dosiye y’usaba nimara kwemezwa, azakira ubutumwa bugufi (SMS) na imeyili bimumenyesha. Ashobora kumanura uruhushya rwiwe rwo kohereza mu mahanga ibikomoka ku mashyamba ku rubuga Irembo akoresheje nomero yiwe ya dosiye.