Iyi serivisi ifasha abantu ku giti cyabo cyangwa amashyirahamwe kugura imbuto zo gutera harimo imbuto z'ibiti, ingemwe, ubuhumbikiro bw'ibiti bibanguriye, ndetse n'ingeri kugira ngo batere ishyamba ryabo bwite. Ikigo gishinzwe amashyamba mu Rwanda (RFA) gitanga iyi serivisi.
Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 5. kandi igiciro gishingira ku ngano y'ubwoko bw'imbuto.
Ibisabwa.
Indangamuntu y'u Rwanda cyangwa pasiporo (ku banyamahanga).
TIN y'ikigo cy'ubucuruzi.
Nomero ya telefoni cyangwa imeyili bikora.
Kurikiza intambwe zikurikira kugira ngo ufashe usabye ibikoresho byo gutera amashyamba.
Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ajenti.
Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone n’ijambobanga, hanyuma ukande Injira.
Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.
Munsi ya "Ibikorwa Remezo N'ibidukikije", kanda "Ibikoresho byo gutera amashyamba: imbuto z'ibiti, ingemwe, ibiti byakira ibundi n'ingeri".
Soma witonze amakuru asobanura serivisi maze ukande kuri ''Saba'' kugira ngo utangire igikorwa cyo gusaba.
Uzuzamo amakuru y'usaba, n'ubwenegihugu bw'usaba, nomero ya telefoni, inshingano z'ikigo cy'ubucuruzi na TIN y'ikigo cy'ubucuruzi (niba usabira umuryango).
Icyitonderwa: Iyo umaze gukanda kuri ''Ongeraho amakuru y'imbuto,'' akadirishya gashya kazagaragara.
Hano, uzakenera kwerekana ubwoko bw'imbuto, izina ry'imbuto, n'ingano.
Hitamo aho usaba serivisi azabifatira maze ukande Ibikurikira.
Genzura ko amakuru ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili y’usaba, ukande ku kadirishya ko kwemeza maze ukande kuri “Ohereza”.
Uzahita ubona kode usaba serivisi yakwishyuriraho (88...). Kanda Ishyura
Abasaba bahitamo uburyo bwo kwishyura. Ku bindi bisobanuro birebana n'uburyo bwo kwishyura, kanda hano.
Usaba serivisi namara kwishyura, azabona ubutumwa bwemeza ko yishyuye. Ashobora gufata imbuto yaguze ku biro zifatirwaho wahisemo mu gihe cyo kwishyura.