Iyi serivisi ifasha abantu ku giti cyabo n'ibigo gufata gahunda yo gusuzumisha ibinyabiziga ku nshuro ya kabiri nyuma yo gutsindwa isuzuma ku ncuro ya mbere.
Iyi serivisi itangwa na Polisi y’Igihugu y’u Rwanda (RNP) binyuze ku rubuga IremboGov.
Amakuru y’ingenzi mbere yo gutajyira ubusabe bwa serivisi
Isuzuma rya kabiri rigomba gusabwa mu minsi 14 nyuma yo gutsindwa isuzuma rya tekinike wakoze bwa mbere
Isuzuma rya kabiri ryishyurwa 20% y’ikiguzi cy’isuzuma rya mbere
Iyo iminsi 14 irenzeho, gufata gahunda bizishyurwa ku giciro nk'icyo wishyura ufata gahunda bwa mbere
Abasaba bagomba:
Kuba barakosoye/ barakoresheje ibyo imodoka yari yarezwe
Amande yose y’umutekano wo mu muhanda agomba kwishyurwa mbere yo gusaba gahunda yo gusuzumisha.
Intambwe zo Gufasha usaba iyi serivisi
Intambwe 1: Sura urubuga www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe y’umu Ajenti.
Intambwe ya 2: Hitamo serivisi ya “Gahunda yo gukoresha isuzuma rya tekinike ku nshuro ya kabiri” ibarizwa mu cyiciro cya “ Ibyemezo By'ubushinjacyaha N'ubugenzacyaha”.
Intambwe ya 3: Kanda “saba”

Intambwe ya 4: Hitamo niba uri gusabira umuntu ku giti cye cyangwa ’ikigo, uzuza amakuru agendanye n’imodoka hanyuma ukande “ibikurikira”. 
Intambwe ya 5: Suzuma ko amakuru y’usaba ari ukuri, injiza nimero ya telefone yiwe na/ cyangwa aderesi ya emeyili, ushyire akamenyetso mu kazu ko kwemeza, hanyuma ukande Ohereza
Intambwe ya 6: Nimero yo kwishyuriraho (intangizwa na 88…) izahita itangwa kugira ngo usaba abashe kwishyura. Kanda kuri Kwishyura.
Nyuma yo Kohereza Ubusabe
Nyuma yo kwishyura, usaba azahabwa ubutumwa bugufi (SMS) cyangwa emeyili bimumenyesha igihe, itariki n’aho azasuzumishiriza ikinyabiziga cyiwe.
Usaba agomba kujyana ikinyabiziga cyiwe mu kigo yahisemo ku itariki yahawe yitwaje n’ubutumwa bugufi yahawe amaze kwishyura.
Nyuma yo gutsinda isuzuma usaba ashobora gukuramo icyemezo cyiwe ku rubuga rwa IremboGov mu buryo bw’ikoranabuhanga. Kanda hano urebe uko wafasha uwifuza gukuramo icyemezo cyiwe.

