Iyi serivisi ifasha ba nyir’amapikipiki (moto) gufata gahunda no kwishyura isuzuma ry’imyuka irekurwa n’ikinyabiziga. Igafasha kandi na ba nyir’imodoka bafite icyemezo cy’isuzuma rya tekinike cyemewe, ariko badafite icyemezo cy’imyuka irekurwa n’ibinyabiziga, gufata gahunda bakanahitamo aho isuzuma rizakorerwa
Iyi serivisi itangwa n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kurengera Ibidukikije (REMA) binyuze ku rubuga rwa IremboGov.
Impamvu isuzuma ry’imyuka ari ingenzi
Bigabanya imyuka yangiza ishobora gutera indwara z’ubuhumekero, umutima, cyangwa ubwonko.
Bishishikariza gusuzumisha no gusana ikinyabiziga kenshi kugira ngo bigabanye imyuka yangiza.
Bigamije guteza imbere ikoreshwa ry’ibinyabiziga bikoresha neza lisansi n’izikoresha amashanyarazi.
Amakuru y’ingenzi mbere yo gusaba serivisi
Usaba serivisi ashobora kubona iyi serivisi gusa iyo:
Ikinyabiziga cyiwe ari moto, kandi uri gusaba isuzuma ku nshuro ya mbere.
Imodoka yiwe ifite icyemezo cya tekinike kigifite agaciro
Amande yose yo mu muhanda yarishyuwe
Usaba agomba kuba ufite nomero ya pulake y’ikinyabiziga cyiwe.
Ku modoka zifite icyemezo cya tekinike cyangwa isuzuma ry’imyotsi cyataye agaciro, saba serivisi ya “Gahunda yo gusuzumisha ikinyabiziga ku nshuro ya mbere”; kanda hano wige uko iyi serivisi nayo wayisabira abakugana.
Iyo ikinyabiziga gitsinzwe ku nshuro ya mbere
Isuzuma rya kabiri rigomba gusabwa mu minsi 14 uhereye igihe ikinyabiziga cyatsindiwe isuzuma rya mbere.
Isuzuma rya kabiri ryishyurwa 50% by’igiciro cy’isuzuma rya mbere.
Iyo usaba arengeje iminsi 14, yishyura amafaranga yose angana n’ayo yishyuye ku isuzuma rya mbere.
Abemerewe gusaba
Moto zose zikora mu Rwanda zemerewe gusaba iyi serivisi, uretse izikoresha amashanyarazi gusa
Imodoka zose zifite icyemezo cya tekinike kigifite agaciro ariko zidafite icyemezo cy’isuzuma ry’imyotsi ituruka mu kinyabiziga.
Aho isuzuma rikorwa:
Isuzuma ribera mu ma site akurikira
Rwamagana
Huye
Musanze
Remera
Ndera (bibanda cyane cyane ku makamyo afite ubushobozi bwo gutwara toni 3.5 cyangwa zirenga no ku ma pikipiki (moto) adakoresha amashanyarazi).
Igihe bifata
Usaba ahita ahabwa Gahunda yo gusuzuma ikinyabiziga ako kanya nyuma yo kwishyura.
Igiciro:
Giterwa n’ubwoko bw’ikinyabiziga. Reba ibiciro bigaragara mu gihe uri gusaba serivisi.
Intambwe zo Gufasha usaba iyi serivisi
Intambwe 1: Sura urubuga www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe y’umu Ajenti.
Intambwe ya 2: Hitamo serivisi ya “Gahunda ya mbere y'isuzuma rikorwa mu kugenzura imyuka irekurwa n'amapikipiki n'ibindi binyabiziga bifite icyemezo cya tekinike kigifite agaciro” ibarizwa mu cyiciro cya “ Ibyemezo By'ubushinjacyaha N'ubugenzacyaha”.
Intambwe ya 3: Kanda “saba”
Intambwe ya 4: Uzuza amakuru agendanye n’imodoka hanyuma ukande “ibikurikira”.
Intambwe ya 5: Suzuma ko amakuru ari ukuri, injiza nimero ya telefone y’usaba na/ cyangwa aderesi ya emeyili, ushyire akamenyetso mu kazu ko kwemeza, hanyuma ukande Ohereza
Intambwe ya 6: Nimero yo kwishyuriraho (intangizwa na 88…) izahita itangwa kugira ngo usaba yishyure. Kanda kuri Kwishyura.
Nyuma yo Kohereza Ubusabe
Nyuma yo kwishyura, usaba azahabwa ubutumwa bugufi (SMS) cyangwa emeyili bimumenyesha igihe, itariki n’aho azasuzumishiriza ikinyabiziga cyawe.
Usaba agomba kujyana ikinyabiziga cyiwe mu kigo yahisemo ku itariki yahawe yitwaje n’ubutumwa bugufi yahawe amaze kwishyura.
Nyuma yo gutsinda isuzuma usaba azaba ashobora gukuramo icyemezo cyiwe ku rubuga rwa IremboGov mu buryo bw’ikoranabuhanga. Kanda hano urebe uko wakuramo icyemezo cy’usabye serivisi.



