Velkominn
Innskráning

Uko wafasha usaba kubitsa amafaranga y’isuzumisha ry’ibinyabiziga.

Iyi serivisi yemerera sosiyete kubitsa amafaranga azakoreshwa mu gusuzumisha ibinyabiziga byazo. Serivisi itangwa na Polisi y’Igihugu (RNP).

Kunoza serivisi ni umunsi 1 w’akazi; igiciro giterwa n’amafaranga sosiyete yifuza kubitsa.

Ibikenewe:

  • Usaba agomba kugana Ikigo Gisuzuma Ibinyabiziga kugira ngo ahabwe kode ya sosiyete.

  • Usaba agomba kuba afite nomero ya telefone, imeyili cyangwa byombi bikora neza.


Kurikiza izi ntambwe zoroshye ubashe gufashe ubitsa amafaranga y’isuzumisha ry’ibinyabiziga:

  1. Gana www.irembo.gov.rw, maze uhitemo serivisi wifuza ari yo “Kubitsa amafaranga y’isuzumisha ry’ibinyabiziga.


  1. Kanda kuri Saba.


  1. Uzuza Umwirondoro wa dosiye maze ukande kuri Ibikurikira gukomeza.

  1. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email) y’usaba, urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.

  2. Kode/nomero yo kwishyuriraho (99….) ihita yoherezwa usaba serivisi kugira ngo abashe kwishyura. Usaba dosiye ashobora kwishyura akoresheje MTN Mobile Money cyangwa Airtel Money, App ya BK, amashami ya BK, aba ejenti ba BK, cyangwa akishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga akoresheje ikarita ya VISA cyangwa MasterCard. 


ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba no kwishyurira serivisi kuri IremboGov, ibinyabiziga bya sosiyete byemererwa gusaba gahunda y’isuzumisha. Kanda hano umenye uko wasaba gahunda y’isuzumisha ry’ibinyabiziga.

I
Ivan is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.