Velkominn
Innskráning

Uko wafasha usaba Gahunda yo gusuzumisha ikinyabiziga ku nshuro ya mbere.

Iyi serivisi ifasha abantu ku giti cyabo n’ibigo gufata gahunda  no kwishyura isuzuma  rya tekiniki  n’iry’imyuka  irekurwa n’ikinyabiziga  ku nshuro ya mbere.

ICYITONDERWA:  Kugira ngo umenye uko wafasha usaba igihe cyo gusuzumisha moto, Kanda hano.

Iyi serivisi itangwa ku bufatanye bwa: Polisi y’u Rwanda (RNP) ishinzwe isuzuma rya tekiniki, n'Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA) gishinzwe isuzuma ry’i ry’imyuka  irekurwa n’ikinyabiziga, binyuze ku rubuga rw’IremboGov. 

Amakuru y’ingenzi mbere yo gusaba
Usaba iyi serivisi agomba kuba:

  • Amande yose yo mu muhanda yarayishyuye;

  • Afite Ikinyabizigacy’ imodoka; 

  • Agomba kuba ufite nimero ya pulaki na TIN by’ikinyabiziga cyiwe;

  • Ku bigo: usaba agomba kuba ufite kode y'ikigo. 

  • Imodoka itsinze amasuzuma yombi ihabwa icyemezo  ku kigo yasuzumiweho. Iyo ikinyabiziga gitsinzwe imwe muri ayo masuzuma, gisabwa gusaba gusuzumisha bwa kabiri mu gihe cyateganyijwe.

  •  Iyo imodoka itsinzwe isuzuma rya tekiniki rya mbere:

    • Gusuzuma bwa kabiri biba mu minsi 14 bikishyurwa 20% by’ikiguzi cy’isuzuma rya mbere.

  • Iyo imodoka itsinzwe isuzuma ry’umwuka (emission) rya mbere:

    •  Gusuzuma bwa kabiri biba mu minsi 14 bikishyurwa 50% by’ikiguzi cy’isuzumisha rya mbere.

 ICYITONDERWA: Iyo iminsi 14 irenze, usaba arongera akishyura igiciro cyose cy’isuzuma rishya. 

Ibigo bifite imodoka 30 cyangwa zirenga bishobora gusaba hifashishijwe kode y'ikigo itangwa n’Ikigo Gipimishirizwamo Imodoka, bikishyura amafaranga mu buryo bwa rusange (bulk payment). Ibigo bifite munsi ya ibinyabiziga 30 bisaba gusuzumisha ikinyabiziga ku kindi.

Inshuro imodoka isuzumishwa 

  • Ibinyabiziga by’abantu ku giti cyabo (bitari iby’ubucuruzi): rimwe mu mwaka

  • Ibinyabiziga by’ubucuruzi: kabiri mu mwaka 

Aho isuzuma rikorwa:

Isuzuma ribera mu ma site akurikira

  • Rwamagana 

  • Huye

  • Musanze 

  • Remera

  • Ndera (bibanda cyane cyane ku makamyo afite ubushobozi bwo gutwara toni 3.5 cyangwa zirenga no ku ma pikipiki (moto) adakoresha amashanyarazi).

Igihe bifata
Gahunda yo gusuzuma ikinyabiziga cyawe uhita uyihabwa ako kanya nyuma yo kwishyura.

 Igiciro: 
Giterwa n’ubwoko bw’imodoka. Reba ibiciro bigaragara mu gihe uri gusaba serivisi. 

Intambwe zo gusaba iyi serivisi 


Intambwe  1Sura urubuga www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe y’umu Ajenti.



Intambwe ya 2: Shaka “Gahunda yo Gusuzumisha ikinyabiziga ku nshuro ya mbere” mu cyiciro cy’ Isuzuma Ry'ibinyabiziga Rya Tekinike N'imyuka Irekurwa N'ibinyabiziga



Intambwe ya 3: Kanda kuri Saba

Intambwe ya 4: Hitamo niba isuzuma ari iry’imodoka ikoresha amashanyarazi gusa / ikururwa, cyangwa             imodoka idakoresha amashanyarazi.



Intambwe ya 5: Shyiramo amakuru y’ikinyabiziga, wemeze ko cyujuje ibisabwa, hanyuma uhitemo ikigo gisuzumishirizwamo n’itariki by’isuzuma.



Intambwe ya 6:  Emezanya n’usaba ko amakuru watanze ari yo, hanyuma wohereze ubusabe.

Intambwe ya 7:  Usaba azahabwa nomero yo kwishyuriraho (Itangizwa na – 88…). Kanda Ishyura, maze uhitemo uburyo bwo kwishyura.

ICYITONDERWA:

  • Niba usaba yahisemo isuzuma ry’imodoka itari iy’amashanyarazi, azahabwa kode yo kwishyura zitandukanye imwe kuri buri suzuma (tekiniki na imyuka).

  • Nomero yo kwishyura ita agaciro mu isaha imwe; ni ngombwa kwishyura mbere y’uko ita agaciro. Mu gihe itaye agaciro, usaba azasabwa kongera gutangira ubusabe.

Nyuma yo Gusaba

  • Nyuma yo kwishyura, usaba azahabwa ubutumwa bugufi (SMS) cyangwa emeyili bimumenyesha igihe, itariki n’aho azasuzumishiriza ikinyabiziga cyiwe.

  • Usaba agomba kujyana ikinyabiziga cyiwe mu kigo yahisemo ku itariki yahawe yitwaje n’ubutumwa bugufi yahawe amaze kwishyura.


Nyuma yo gutsinda isuzuma ushobora gukuramo icyemezo cyawe ku rubuga rwa IremboGov mu buryo bw’ikoranabuhanga.  Kanda hano urebe uko wakuramo icyemezo cyawe

ICYITONDERWA: Imodoka zitsinzwe

  • Isuzuma rya tekiniki zigomba gusaba Gahunda yo gukoresha isuzuma rya tekinike ku nshuro ya kabiri

  • Izitsinzwe isuzuma ry’imyuka zigomba gusaba  Gahunda yo gusuzumisha imyuka irekurwa n'ikinyabiziga ku nshuro ya kabiri


I
Ivan is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.