Iyi serivisi itangwa na minisiteri y'umutekano (MININTER) ku bakora ubucuruzi buzamo gukoresha (guturitsa) urufaya rw'ibishashi by'umuriro. Iyi serivisi igamije kugenzura umutekano mu mikoreshereze y'ibishashi by'umuriro binyuze mu mucyo.
Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 30, kandi serivisi itangwa ku buntu.
Ibisabwa:
Amatsinda, ibigo by'ubucuruzi, amashuri, n'imiryango ishingiye ku madini bigomba kuba bifite nomero zabyo z'ubucuruzi (TIN) cyangwa nomero zabyo z'igazeti.
Nomero ya dosiye y'uruhushya rwo gutuma ibishashi hanze y'igihugu
Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni ikora.
Imigereka isabwa:
Ibaruwa ihamya itangwa n'umujyi wa Kigali cyangwa akarere aho urufaya rw'ibishashi by'umuriro bizaturikirizwa
Kopi y'amasezerano n'umuntu wujuje ibisabwa uzobereye mu gukoresha ibishashi by'umuriro
Inyandiko isobanura ikoreshwa riteganyijwe ry'ibishashi by'umuriro
Gahunda irambuye y'ubwoko n'ingano y'ibishashi bigiye gukoreshwa
Gahunda yo kwirinda n'umutekano
Imigereka itari itegeko:
Inyandiko isabwa
Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo umenye uko wafasha usaba iyi serivisi.
Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ejenti.
Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone nijambobanga, hanyuma ukande Injira.
Kanda “Dosiye Nshya” kugirango utangire ubusabe bushya.
Kanda kuri serivisi y'Uruhushya rwo guturitsa urufaya rw’ibishashi by’umuriro' munsi y'ahanditse “Intambi N'ibishashi”.
Kanda Saba kugira ngo utangire dosiye isaba.
Shyiramo nomero yemejwe ya dosiye isaba uruhushya rwemejwe rwo gutuma ibishashi hanze y'igihugu.
Shyiramo amakuru yerekeye guturitsa urufaya rw'ibishashi maze wandike impamvu.
Icyitonderwa:
Kanda Kongeraho amakuru yerekeye guturitsa urufaya rw'ibishashi maze wuzuzemo amakuru nk'uko bisabwa.
Shyiraho imigereka y'inyandiko zisabwa mu miterere ikwiriye, hanyuma ukande Ibikurikira.
Genzura ko amakuru yose yatanzwe ari ukuri, maze ukande ku kadirishya ko kwemeza hanyuma ukande ''Ohereza.''
Uzakira nomero ya dosiye (B2......) mu butumwa bugufi/imeyili kugira ngo usaba serivisi abashe gukurikirana aho dosiye yiwe ijyeze.
Minisiteri y'umutekano nimara kwakira kandi ikemeza dosiye y’usaba, azabimenyeshwa kandi ashobora kumanura uruhushya rwiwe ku IremboGov.