Velkominn
Innskráning

Uko umu Ajenti yafasha usaba Uruhushya rwo gukoresha ibikoresho byifashishwa mu guturitsa intambi

Iyi serivisi itangwa na minisiteri y'umutekano (MININTER) ku bakora ubucuruzi buzamo gukoresha (guturitsa) urufaya rw'ibishashi by'umuriro. Iyi serivisi igamije kugenzura umutekano mu mikoreshereze y'ibishashi by'umuriro binyuze mu mucyo.


Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 30, kandi serivisi itangwa ku buntu.


Ibisabwa:

  • Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya dosiye y'uruhushya rwo gutumiza mu mahanga ibikoresho byifashishwa mu guturitsa intambi

  • Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni ikora.

Imigereka isabwa:

  • Ibaruwa yo gucunga umutekano no guherekezwa

  • Icyemezo cy'uko nta mwenda wa gasutamo barimo


Kurikiza izi ntambwe zoroshye zikurikira kugira ngo usabe Uruhushya rwo gukoresha ibikoresho byifashishwa mu guturitsa intambi.


  1. Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ejenti.


  1. Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone nijambobanga, hanyuma ukande Injira.


  1. Kanda “Dosiye Nshya” kugirango utangire ubusabe bushya.


  1. Kanda kuri serivisi y' “Ibikoresho byo guturitsa intambi” munsi y'ahanditse “Impushya zo gukoresha ibiturika n'ibishashi.”


  1. Kanda “Saba” kugira ngo utangire dosiye isaba.


  1. Shyiramo nomero ya dosiye y'uruhushya isaba uruhushya rwo gutumiza mu mahanga.


  1. Shyiraho imigereka y'inyandiko zisabwa mu miterere ikwiriye, hanyuma ukande Ibikurikira. 


  1. Genzura ko amakuru yose yatanzwe ari ukuri, maze ukande ku kadirishya ko kwemeza hanyuma ukande ''Ohereza.''


  1. Uzakira nomero ya dosiye (B2......) mu butumwa bugufi/imeyili kugira ngo usabye serivisi abashe kuyikurikirana.


  • Nyuma yo kohereza dosiye yawe ndetse n'inyandiko zisabwa, uzabona ubutumwa bugufi (SMS) cyangwa imeyili bibyemeza.

  • Minisiteri y'umutekano nimara kwakira kandi ikemeza dosiye y’usaba, azabimenyeshwa kandi ashobora kumanura uruhushya rwiwe ku IremboGov.




I
Ivan is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.