Minisiteri y'umutekano (MININTER) itanga iyi serivisi ku bigo by'ubucuruzi bishaka gutumiza ibishashi hanze y'igihugu. Iyi serivisi igamije kugenzura umutekano mu mikoreshereze y'ibishashi by'umuriro binyuze mu mucyo.
Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 30 kandi serivisi itangirwa ubuntu.
Ibisabwa:
Amatsinda, ibigo by'ubucuruzi, amashuri, n'imiryango ishingiye ku madini bigomba kuba bifite nomero zabyo z'ubucuruzi (TIN) cyangwa nomero zabyo z'igazeti.
Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni ikora.
Imigereka isabwa:
Icyemezo cy'iyandikwa ry'ubucuruzi
Ibisobanuro birambuye by'ubwoko n'ingano y'ibishashi bigiye gutumizwa hanze y'igihugu
Inyandiko yerekana igihugu ibishashi by'umuriro bitumizwamo
Inyandiko isobanura ikoreshwa riteganyijwe ry'ibishashi by'umuriro
Imigereka itagomba kubura:
Raporo ku ikoreshwa ry'uruhushya urwo ari rwo rwose ruheruka rwo gutumiza mu mahanga ibishashi by'umuriro
Imigereka itari itegeko:
Inyandiko zishyigikira
Kurikiza izi ntambwe zoroshye zikurikira kugira ngo umenye uko wafasha usaba iyi serivisi.
Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ejenti.
Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone nijambobanga, hanyuma ukande Injira.
Kanda “Dosiye Nshya” kugirango utangire ubusabe bushya.
Kanda kuri serivisi y' Uruhushya rwo gutumiza ibishashi hanze y'igihugui munsi y’icyiciro cy’Intambi N'ibishashi.
Kanda “Saba” kugira ngo utangire dosiye isaba.
Shyiramo nomero ya TIN y'ikigo.
Andikamo amakuru yo gutumiza mu mahanga(Shyiramo impamvu utumiza mu mahanga kandi uhitemo niba ari ubwa mbere utumije ibikoresho mu mahanga).
Numara gukanda ''Ongeraho amakuru y’ibitumizwa'' akadirishya gashya kazahita kagaragara. Uzuzamo amakuru nk'uko asabwa, maze wohereze
Shyiraho imigereka y'inyandiko zisabwa mu miterere ikwiriye, hanyuma ukande Ibikurikira.
Genzura ko amakuru yose yatanzwe ari ukuri, maze ukande ku kadirishya ko kwemeza hanyuma ukande ''Ohereza.''
Uzakira nomero ya dosiye ( B2……) mu butumwa bugufi/imeyili kugira ngo usaba serivisi abashe kuyikurikirana.
.
Minisiteri y'umutekano nimara kwakira kandi ikemeza dosiye y’usaba, azabimenyeshwa kandi ushobora kumanura uruhushya rwiwe ku IremboGov.