Velkominn
Innskráning

Uko umu Ajenti yafasha usaba Uruhushya rwo kwinjiza intambi mugihugu.

Minisiteri y'Umutekano mu Gihugu (MININTER) itanga iyi serivisi ku bantu ku giti cyabo n'ibigo by'ubucuruzi bigamije gutumiza mu mahanga ibiturika bikoreshwa mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro na kariyeri. Iyi serivisi yashyizweho kugira ngo yorohereze itumizwa mu mahanga ry'ibiturika bikoreshwa mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro na kariyeri hubahirizwa amategeko n'amabwiriza yose abigenga.


Igihe cyo gutunganya iyi dosiye ni iminsi 90 kandi serivisi itangwa ku buntu.


Ibisabwa:

  • Amatsinda, ibigo by'ubucuruzi, amashuri, n'imiryango ishingiye ku madini bigomba kuba bifite nomero zabyo z'ubucuruzi (TIN) cyangwa nomero zabyo z'igazeti.

  • Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni ikora.

Imigereka isabwa:

  • Icyemezo cyo kwiyandikisha

  • Ibisobanuro birambuye byubwoko bwibikoresho biturika bigomba gutumizwa mu mahanga

  • Inyemezabuguzi zo kwishyura ibintu biturika

  • EIA (Isuzuma ry'ingaruka ku bidukikije)

  • Ibaruwa ishyigikira ubusabe y'urwego rubifite mu nshingano

  • Kopi yicyemezo cyo guturika cyumuntu wujuje ibisabwa kugirango akore ibisasu

  • Raporo y'uko ibikoresho byo guturitsa intambi byinjijwe bwa mbere byakoreshejwe

  • Gahunda yo guturitsa intambi

  • Kopi yamasezerano numuntu wujuje ibyangombwa byo gutunganya ibisasu

  • Inyandiko isobanura ikoreshwa ryibikoresho biturika

  • Icyemezo cyo kugira ibikoresho bikwiye byo gupima umutingito watewe no guturika

  • Gahunda yumutekano ningamba zo gutumanaho kurinda abaturage numutungo ukikije ikirombe

Indi migereka yasabwa:

  • Uruhushya rwo gucukura amabuye y'agaciro

  • Amasezerano yo kubaka

  • Uruhushya rwa kariyeri


Kurikiza izi ntambwe zoroshye zikurikira kugira ngo umenye uko wafasha usabye iyi serivisi.


  1. Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ejenti.


  1. Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone nijambobanga, hanyuma ukande Injira.

  1. Kanda “Dosiye Nshya” kugirango utangire ubusabe bushya.


  1. Kanda kuri serivisi “Uruhushya rwo kwinjiza intambi mugihugu” munsi y’icyiciro cyitwa “Intambi N'ibishashi”


  1. Kanda kuri “Saba”.


  1. Shyiramo TIN y’usaba.

  1. Shyiramo Izina ry’umucuruzi, ibisobanuro by’ibikoresho byo guturitsa intambi (niba ari ubwambere utumuza ibikoreho biturika. 

  2. Kanda “Ongeramo igikoresho cyo guturitsa intambi” wojyeremo ubwoko bw’ibikoresho ushaka guturitsa.


  1. Numara gukanda “Ongera igikoresho cyo guturitsa” akadirishya gashya kazagaragara kugira ngo wuzuzemo amakuru nk'uko asabwa maze wemeze.

  2. Ojyeramo ibikoresho byose byo guturitsa intambi ushaka kwinjiza.


  1. Shyiramo aho ibi bisasu bizakoreshwa hamwe n’izina ry’imbuga.


  1. Shyiraho imigereka y'inyandiko zisabwa mu miterere ikwiriye, hanyuma ukande Ibikurikira. 

 

  1. Genzura ko amakuru yose yatanzwe ari ukuri, maze ukande ku kadirishya ko kwemeza hanyuma ukande ''Ohereza.''

  2. Uzakira nomero ya dosiye ( B2……) mu butumwa bugufi/imeyili kugira ngo usaba serivisi abashe gukurikirana aho dosiye yiwe ijyeze.


Nyuma yo kohereza dosiye y’usaba ndetse n'inyandiko zisabwa, azabona ubutumwa bugufi (SMS) cyangwa imeyili ibyemeza.

Minisiteri y'umutekano nimara kwakira kandi ikemeza dosiye y’usaba, azabimenyeshwa kandi akazaba ashobora kumanura uruhushya rwiwe ku IremboGov.



I
Ivan is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.