Velkominn
Innskráning

Uko umu Ajenti yasaba Kongera cyangwa kuvana uwo mwashakanye muri rejisitiri y'ubutaka.


Iyi serivisi ifasha nyir'ubutaka kongera cg gukura uwo bashakanye byemewe n'amategeko muri rejisitiri y'ubutaka. Iyi serivisi itangwa n'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubutaka (NLA).


Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 13 kandi serivisi itangwa ku buntu.


Ibisabwa:

  • Usaba serivisi agomba kugira aderesi imeyili cyangwa nimero ya telefone bikora neza.

  • Usaba serivisi agomba kugira icyangombwa cy'indangamuntu cyemewe.


Indi migereka yasabwa:

  • Icyemezo cy'uko uwo bashyingiranywe yitabye Imana

  • Icyemezo cy'uwapfakaye

  • Ikigaragaza ko yari yarashyingiranywe na nyakwigendera n’uburyo bwo gucunga umutungo bahisemo

  • Inyandiko y'ishyingirwa

  • Icyemezo cya nyuma cy'urukiko

  • Inyandiko y'umuhesha w'inkiko igaragaza umutungo w'umubyeyi ugifite inshingano yo gutanga indezo ku bana adashobora kwikuraho

  • Kopi ya pasiporo

  • Icyemezo cy'uko washyingiwe


Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo umenye uko wafasha usaba iyi serivisi.

  1. Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ajenti.


  1. Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone n’ijambobanga, hanyuma ukande Injira.


  1. Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.


  1. Munsi y'ahanditse"Ubutaka", kanda ku “Gukosoza amakuru mu gitabo cy'inyandiko z'ubutaka”.


  1. Kanda ''Saba''.


  1. Hitamo impanvu yo gusaba serivisi.

  1. Usaba kojyeramo uwo bashakanye, Irangamimerere ryiwe igomba kwerekana ko yubatse kandi agomba kongeramo gusa uwo bashakanye ku butaka.

  1. Usaba gukuramo uwo bashakanye, Irangamimerere ryiwe igomba kwerekana ko Apfakaye Yatandukanye n'uwo bashakanye kandi agomba gukuramo gusa uwo bashakanye ku butaka.

  1. Andika amakuru y’usaba nay’ubutaka arimo ubwoko bw’icyangombwa hamwe na nomero ya telephone cyangwa imeyili

  2. Ojyeramo na UPI y'ubutaka




  1. Niba usaba serivisi ashaka kongera uwo bashakanye ku kibanza cye, shyiramo ubwoko bw'icyangombwa cy’uwo bashakanye, nomero yacyo, ndetse n'aho atuye.


  1. Niba usaba serivisi ashaka gukuraho uwo bashakanye ku kibanza cye, shyiramo impamvu unahitemo niba barashyingiwe mbere cyangwa nyuma ya 1999.


  1. Ojyeraho imigereka nkuko isabwa, Maze ukande “Ibikurikira”.



  1. Reba neza ko amakuru watanze y’usaba ari ukuri, andika nomero ya telefoni na imeyili, kanda mu kadirishya ko kwemeza maze ukande kuri "Ohereza''.

  2. Uzahita uhabwa nomero ya dosiye (B2...) kugira ngo usaba serivisi abashe gukurikirana aho dosiye yiwe igeze.


Icyitonderwa:

  • Iyo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka cyakiriye kandi cyemeje ubusabe bw’umukoresha, ahabwa ubutumwa bwo kwemeza ubusabe bwe.

I
Ivan is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.