Iyi serivisi yemerera ba nyir'ubutaka gusaba guhuza ibibanza bibiri cyangwa birengaho bikaba ikibanza kimwe kinini. Iyo dosiye imaze gutunganywa neza, usaba ahabwa icyangombwa cy'ikibanza gishya gifite UPI imwe y'ibibanza byose byahurijwe hamwe. Iyi serivisi itangwa n'Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubutaka (NLA).
Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 30 y'akazi kandi serivisi ntiyishyuzwa.
Ibisabwa:
Abasaba dosiye bagomba kuba bafite nomero y'indangamuntu y'inyarwanda na pasiporo ku banyamahanga.
Abanyarwanda n'abanyamahanga bagomba kuba bafite nomero yihariye iranga ikibanza (UPI).
Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni, imeyili cyangwa byombi bikora.
Imigereka isabwa
Ifishi ya dosiye
Icyitonderwa: Ibibanza bigomba guhuzwa bigomba kubarurwa ku muntu (abantu) umwe (bamwe), bikagira imbibi zimwe, bikaba bifite ikintu kimwe bukoreshwa na nyir'ubutaka umwe ubufiteho uburenganzira kandi bukaba buherereye mu kagari kamwe.
Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo usabe kugabanya ubutaka:
Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ejenti.
Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone nijambobanga, hanyuma ukande Injira.
Kanda “Dosiye Nshya” kugirango utangire ubusabe bushya.
Jya munsi y'ahanditse Ubutaka kanda ku “Kuvugurura imbibi no gukosora ubuso.”
Kanda Saba.
Kanda ku kamenyetso ko Kumanura kugira ngo ubone ifishi yo gusaba, uyuzuze, maze uyomeke kuri dosiye wohereza.
Uzuzamo Amakuru y'usaba n'amakuru y'ibibanza bigomba guhuzwa. Urusengero/Umuryango utari uwa leta (NGO) /koperative/umuryango ukora ibya kinyamwuga bigomba kuba bifite izina, nomero y'igazeti, aderesi na UPI. Bitandukanye n'ibyo, ikigo cy'ubucuruzi cyo kigomba kiba gifite izina, TIN, aderesi na UPI.
Shyiramo dosiye maze ukande Ibikurikira kugira ngo ukomeze.
Genzura niba amakuru washyizemo ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili, kanda mu kadirishya ko kwemeza maze ukande kuri Ohereza.
Uzahita uhabwa nomero ya dosiye (B2…...) kugira ngo usaba serivisi abashe gukurikirane aho dosiye yiwe igeze.
ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba no kohereza neza dosiye binyuze ku IremboGov, abasaba bazahabwa ubutumwa bugufi (SMS)/imeyili nimara kwemezwa. Nihaboneka inyandiko nshya y'ubutaka hamwe n'imikoreshereze y'ubutaka ivuguruye, usaba azahabwa ubutumwa bugufi (SMS) kandi azaba ashobora kumanura inyandikompamo nshya y'ubutaka yo mu buryo bw'ikoranabuhanga ku rubuga rwa NLA.