Velkominn
Innskráning

Ibibazo bikunze kubazwa n'abajenti ku bijyanye no gusaba uruhushya rwo gukora ingendo mu gihe cy'Umuganda.

Iyi serivisi igamije gufasha abantu baba bakeneye gukora ingendo mu gihe cy'umuganda, kubera impamvu zirimo gushyingura, inama zihutirwa, kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa izindi mpamvu zihutirwa. Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu (MINALOC) itanga kandi igatunganya iyi serivisi.


Ibibazo bikurikira bikunze kubazwa n'abajenti ku bijyanye no gusaba uruhushya rwo gukora ingendo mu gihe cy'Umuganda. 


  1. Ninde wemerewe iyi serivisi yo gukora ingendo mu gihe cy'Umuganda?

Iyi serivisi ihabwa abaturage b'u Rwanda bafite indangamuntu n'abanyamahanga bafite pasiporo. Abantu ku giti cyabo n'amatsinda/ibigo bashobora gusaba.


  1. Ese ni ngombwa gushyiramo inyandiko zisabwa?

Oya, gushyiramo inyandiko zisabwa nk'icyemezo cy'ibitaro/icy'uko umuntu yapfuye ni amahitamo ariko birasabwa mu gihe bifitanye isano n'impamvu yavuzwe y'urugendo.


  1. Bisaba igihe kingana iki kugira ngo uwasabye dosiye ahabwe icyemezo cy'uruhushya rwo gukora urugendo?

Igihe cyo gutunganya dosiye ni umunsi 1 w'akazi nyuma yo gusaba. Abasaba barabimenyeshwa iyo icyemezo cyabo cyabonetse kugira ngo kimanurwe.


  1.  Ese hari ikiguzi kuri iyi serivisi?

Iyi serivisi ntiyishyuzwa.

I
Ivan is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.