Iyi serivisi igamije gufasha abantu baba bakeneye gukora ingendo mu gihe cy'umuganda, kubera impamvu nk'imirimo y'ishyingura, inama zihutirwa, kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa izindi mpamvu zihutirwa. Iyi serivisi itangwa na minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu (MINALOC).
Igihe cyo gutunganya dosiye ni umunsi 1 w'akazi, kandi serivisi ntiyishyuzwa.
Ibisabwa:
Abasaba bagomba kuba bafite indangamuntu (ku banyarwanda) cyangwa pasiporo (ku banyamahanga).
Amatsinda n'ibigo by'ubucuruzi bigomba kuba bifite izina ry'itsinda/ikigo cyabo na nomero ya TIN.
Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni ikora.
Umugereka usabwa ushobora kuba ari inyandiko ishyigikira ubusabe.
Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo umenye uko wafasaha usaba uruhushya rwo gukora ingendo mu gihe cy'umuganda.
Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ejenti.
Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone nijambobanga, hanyuma ukande Injira.
Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.
Ukande kuri serivisi yo "Gusaba uruhushya rwo gukora ingendo mu gihe cy'umuganda" munsi ya “Itangazamakuru N'imibereho Myiza Y'abaturage”.
Kanda "Saba" kugira ngo utangire dosiye.
Andika amakuru y'usaba . Hitamo ubwenegihugu bw’usaba nk'umunyarwanda cyangwa umunyamahanga. Ku banyarwanda andika nomero y’indangamuntu hanyuma ku banyamahanga, andika nomero ya pasiporo. Andika impamvu y’urugendo n’ibindi.
Shyiraho imigereka y'inyandiko zisabwa ziri mu buryo bukwiriye (nk'inyandiko z'ibitaro n'iz'urupfu), hanyuma ukande kuri Ibikurikira.
Reba neza ko amakuru yose yatanzwe ari ukuri, maze ukande ku kadirishya ko kwemeza hanyuma ukande "Ohereza."
Usaba azakira nomero ya dosiye (B2......) mu butumwa bugufi/imeyili kugira ngo abashe kuyikurikirana.
Nyuma yo kohereza dosiye y’usaba ndetse n'inyandiko zisabwa, azabona ubutumwa bugufi (SMS) cyangwa imeyili bibyemeza. Nyuma y'uko ibiro bishinzwe gutunganya dosiye byemeje dosiye y’usaba, azahabwa icyemezo cyo mu buryo bw'ikoranabuhanga kuri imeyili cyangwa akimanure anyuze ku Irembo.