Velkominn
Innskráning

Ibibazo bikunze kubazwa ku bijyanye no gusaba no kwishyurira ibendera ry'igihugu

Iyi serivisi yemerera abantu, ibigo by'ubucuruzi, n'imiryango itegamiye kuri leta kubona ibendera (amabendera) ry'igihugu rishya. Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu ni yo itunganya iyi serivisi (MINALOC).


Ibibazo bikurikira bikunze kubazwa ku bijyanye no gusaba no kwishyura ibendera ry'igihugu.


  1. Ni ubuhe bwoko butandukanye bw'amabendera ahari?

Ubwoko buhari bw'amabendera burimo amabendera ashyirwa ku meza, amabendera y'imidali, ikirango gisanzwe cya guverinoma, ibendera ry’umwimerere, amabendera aringaniye afite inshunda z’umuhondo (yo mu nzu), amabendera aringaniye adafite inshunda z'umuhondo (yo hanze).


  1. Gutunganya iyi serivisi bitwara igihe kingana iki?

Igihe cyo kuyitunganya ni iminsi 3.


  1. Kubona ibendera ry'igihugu bisaba amafaranga angahe?

Ikiguzi gitandukana bitewe n'ubwoko bw'ibendera usaba. Ibiciro ni:

  • Amabendera yo ku meza: 15,000 Rwf

  • Amabendera ameze nk'imidali: 3,000 RWF

  • Ikirango gisanzwe cya guverinoma: 25,000 RWF

  • Amabendera aringaniye afite inshunda z’umuhondo (yo mu nzu): 45,000 RWF

  • Amabendera aringaniye afite inshunda z’umuhondo (yo hanze): 30,000 RWF


  1. Usaba azabona ibendera gute nyuma yo kwishyura?

Nyuma yo kwishyura, usaba serivisi azakenera gufatira ibendera mu karere yahisemo.


  1. Nomero yo kwishyuriraho igira agaciro igihe kingana iki?

Nomero yo kwishyuriraho ita agaciro nyuma y'amasaha 24. Iyo usaba serivisi atishyuye, arongera agasaba.


  1. Iyi serivisi igamije iki?

Iyi serivisi yemerera abantu, ibigo by'ubucuruzi, n'imiryango itegamiye kuri leta gusaba no kubona ibendera ry'igihugu.


I
Ivan is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.