Velkominn
Innskráning

Uko umu Ajenti yasabira ndetse akanishyurira usaba ibendera ry'igihugu.

Iyi serivisi ifasha abantu ku giti cyabo, ibigo n'imiryango ikeneye kubona ibendera (amabendera) ry'igihugu. Iyi serivisi itunganywa n'ubutegetsi bw'igihugu.


Igihe cyo gutunganya dosiye kuri iyi serivisi ni umunsi 1. Igiciro gishingira ku bwoko bw'ibendera risabwa.


Ibisabwa:

  • Abanyarwanda bagomba kuba bafite indangamuntu y'inyarwanda

  • Abanyamahanga bagomba kuba bafite pasiporo itararangiza igihe.

  • Ikigo cy'ubucuruzi kigomba kuba gifite izina ry'ikigo na TIN y'ikigo

  • Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni cyangwa imeyili bikora.


Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo umenye uko wafasha umukoresha gusaba no kwishyura ibendera ry'igihugu.


  1. Sura urubuga IremboGov kuri www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe yu umu Ajenti.



  1. Idirishya rito rizazamuka. Uzuza nimero yawe ya telefone n’ijambobanga, hanyuma ukande Injira.


  1. Kanda "Dosiye Nshya" kugirango utangire ubusabe bushya.



  1. Jya munsi y'ahanditse ''Itangazamakuru N'imibereho Myiza Y'abaturage,'' hitamo Gusaba no kwishyura ibendera ry'igihugu.


  1. Kanda Saba.


  1. Uzuzamo amakuru y'usaba (Umunyarwanda ufite indangamuntu y'inyarwanda, umunyamahanga ufite pasiporo, na ho ikigo cy'ubucuruzi gifite nomero y'ubucuruzi -TIN y'ikigo).



  1. Shyiramo amakuru y'ibendera (Hitamo ubwoko bw'ibenderaImpamvu yo gusaba ndetse n' akarere azafatirwamo). Igiciro gishingira ku bwoko bw'ibendera uhitamo. Hanyuma ukande ibikurikira.

  1. Reba neza ko amakuru ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili y’usaba, kanda ku kadirishya ko kwemeza, maze ukande Ohereza

  1. Hazahita haza nomero ya dosiye (B2……..) kugira ngo usabye serivisi abashe gukurikirane aho dosiye yiwe igeze.

  1. Dosiye nimara kwemezwa, hazahita haza nomero yo kwishyuriraho (88…) kugira usabye serivisi abashe kwishyura.

  1. Abasaba bahitamo uburyo bwo kwishyura. Ku bindi bisobanuro birebana n'uburyo bwo kwishyura, kanda hano.


Numara kohereza dosiye y’usaba, azakira ubutumwa bugufi (SMS) na/cyangwa imeyili bibyemeza. Ibiro bishinzwe gutunganya dosiye nibimara kwemeza ko amabendera usaba ahari, uzabimenyeshwa kugira ngo ukomeze maze wishyure. 

I
Ivan is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.