Ikiguzi cya serivisi ni 20,000 Frw. Hagatangwa n’amafaranga 500 ku mu ejenti w’Irembo wafashije usaba iyo serivisi.
Imigereka isabwa ni 2:
1. Inyandiko yo kwamamaza mu igazeti ya leta.
2. Inyandiko yo kwamamaza mu bitangazamakuru.
Oya, icyemezo gitangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga. Ashobora gukuramo icyemezo kuri IremboGov akoresheje nomero ya dosiye cyangwa kode yo kwishyuriraho. Ashobora no kugisanga kuri imeyili niba yaratanzwe mu gihe cy’ubusabe.
Hakorwa ibintu bitatu:
Kwamamaza mu igazeti ya leta icyemezo cyo guhindura amazina, hagashyirwaho umugereka w’icyemezo ndetse hakishyurwa 14,000 Frw yo gusaba serivisi. Kanda hano umenye uko wabikora.
Kureba inyandiko yo kwamamaza mu igazeti ya leta unyuze ku rubuga rwa MINIJUST. Ukeneye ubufasha, wahamagara umurongo utishyurwa 3936