Velkominn
Innskráning

Kwemeza guhinduza amazina

Iyi serivisi ishoboza abanyarwanda gusaba icyemezo cyo guhinduza amazina yabo asanzwe ari mu byangombwa. Abasaba bazahabwa imenyesha ry'icyemezo ryo guhinduza amazina bazakoresha mu kuvugururwa kw'amazina yabo ari mu nyandiko zitandukanye aho banditse. Iyi serivisi itangwa na minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu.

Igihe cyo kuyitunganya ni iminsi irindwi, na ho igiciro cyayo ni 20,000 Frw. 

Ibisabwa: 

  • Abasaba bagomba kuba bafite umubare wa dosiye bahawe igihe boherezaga dosiye isaba guhinduza amazina.

  • Ibisabwa komekwaho ni igazeti n'inyandiko z'amatangazo yacishijwe mu itangazamakuru (icyemezo cy'uko yakiriwe na radiyo giteweho kashe n'urupapuro rwo mu kinyamakuru ruteweho kashe). 

  • Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni, imeyili cyangwa byombi bikora. 

Kurikiza izi ntambwe zoroshye usabe kwemeza dosiye yo guhinduza amazina: 

  1. Sura urubuga rw'Irembo: www.irembo.gov.rw maze winjire kuri konti yawe y'umwajenti.

  2. Gutangiza dosiye nshya, kanda akamenyetso ka ''dosiye nshya''.

  3. Munsi y'umwirondoro, kanda kuri guhinduza amazina.

  4. Hitamo kwemeza ubusabe bwo guhinduza amazina maze ukande kuri saba.

  5. Shyiramo nomero ya dosiye y'usaba kugira ngo urebe ibiyigize ku ruhande rw'iburyo rwa paji. Omeka inyandiko zisabwa mu miterere n'ingano nyayo, maze ukande ''ibikurikira'' kugira ngo ukomeze.

  6.  Genzura ko amakuru ari ukuri, shyiramo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili y'usaba, ukande mu kadirishya ko kwemeza, maze ukande kuri ohereza.

Icyitonderwa: Urasabwa kugenzurana n'usaba kugira ngo umenye neza ko amakuru yatanzwe ari ukuri kandi akosoye.

  1. Uzahita uhabwa kode yo kwishyuriraho/indangamuntu (88...) kugira ngo wishyure, kanda ishyura

  2. Abasaba bahitamo uburyo bwo kwishyura; ukeneye ibindi bisobanuro ku buryo bwo kwishyura, kanda hano

Icyitonderwa: Nyuma y'uko gusaba ko dosiye ikorwa bikunze ndetse ukishyura iyo dosiye ku IremboGov, ihita yongera koherezwa muri MINALOC kugira ngo itunganywe. Iyo imaze kwemezwa, intambwe zikurikira ni zo usaba acamo: 

  • Yakira icyemezo cyemeza guhinduza amazina kivuye muri MINALOC kuri imeyili cyangwa akakivana ku rubuga rw'IremboGov.

  • Atangaza impinduka ku mazina ye mu igazeti, akomekaho icyemezo maze akishyura dosiye. Kanda hano niba ukeneye amakuru yisumbuyeho. 

  • Manura inyandiko yatangajwe mu igazeti ku rubuga rw'IremboGov.

  • Usaba asaba ko indangamuntu ikosorwa kugira ngo impinduka zakozwe ku mazina ye zijye no ku ndangamuntu ye. 

T
Treasure is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.