Velkominn
Innskráning

Kohereza dosiye isaba guhinduza amazina

Abaturage b'abanyarwanda bashobora guhinduza amazina biciye ku rubuga IremboGov bohereza ubusabe ndetse bakabwemeza. Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu (MINALOC) itanga iyi serivisi nta kiguzi, yemerera abaturage gusaba guhinduza amazina ari mu byangombwa. Nyuma yo gusaba, abasaba bakira icyemezo cyo guhinduza izina bashobora gukoresha batangaza impinduka mu igazeti ya leta ndetse no mu itangazamakuru.

 Igihe cyo gutunganya dosiye kuri iyi serivisi ni iminsi 7.

 Iyi nyandiko irerekana amabwiriza y'intambwe ku ntambwe ku buryo umwajenti w'Irembo ashobora kohereza ubusabe bwo guhinduza izina abikoreye ubisaba.

Ibisabwa: 

  • Abujuje imyaka y'ubukure bagomba kuba bafite indangamuntu y'u Rwanda, mu gihe abataruzuza imyaka y'ubukure bagomba kuba bafite indangamuntu y'umwana/ cyangwa nomero ya dosiye y'umuturage. 

  • Abasaba bagomba kuba bafite muri ibi byangombwa bomekaho: ikarita y'umubatizo yatanzwe akivuka, icyangombwa cy'amanota yagize mu kizamini cya leta cyo mu P6, S3 cyangwa S6, ifishi iyo ari yo yose yiyandikishirijeho mu kizamini cya leta iriho ifoto, ndetse n'impamyabumenyi y'amashuri yisumbuye.

  • Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni, imeyili cyangwa byombi bikora. 

Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo wohereze dosiye isaba guhinduza amazina ubikoreye ubisaba: 

  1. Sura urubuga rw'Irembo: www.irembo.gov.rw maze winjire kuri konti yawe y'umwajenti.

  2. Gutangiza dosiye nshya, kanda akamenyetso ka ''dosiye nshya''.

  3. Munsi y'umwirondoro, kanda kuri guhinduza amazina.

  4. Hitamo kohereza ubusabe bwo guhinduza izina n'uwo ubisabira, ku ''umuntu mukuru cyangwa umwana, '' maze ukande kuri saba.

  5. Injizamo amakuru y'usaba nkuko asabwa yose. Impamvu y'ubu busabe igomba kuba ku rutonde rwatanzwe. 

Icyitonderwa: Andika amazina yawe neza uko wifuza kuyabona akurikirana ku ndangamuntu nshya.

  1. Toranya inyandiko yawe mu rutonde rumanuka hepfo maze urwomeke mu miterere n'ingano ya nyayo. Kanda ''ibikurikira'' kugira ngo ukomeze.

  2.  Genzura ko amakuru ari ukuri, shyiramo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili y'usaba, genzura agasanduku k'igenzura, maze ukande kuri Ohereza.

Icyitonderwa: Urasabwa kugenzurana n'usaba kugira ngo umenye neza ko amakuru yatanzwe ari ukuri kandi akosoye.

  1. Uzahita uhabwa nomero ya dosiye kugira ngo ukurikirane uko dosiye ihagaze.

Icyitonderwa: Nyuma y'uko kohereza dosiye ya mbere uciye ku IremboGov bikunze, izoherezwa muri MINALOC kugira ngo itunganywe. 

Nyuma yo kwemezwa, kurikiza izi ntambwe zikurikira mu mwanya w'usaba cyangwa umugire inama bitewe n'uko bimeze: 

  • Yakira icyemezo cyo guhinduza amazina kiva muri MINALOC kuri imeyili cyangwa akakivana ku rubuga rw'IremboGov.

  • Atangaza ubusabe bwo guhinduza izina mu igazeti, akomekaho icyemezo, maze akishyura 7,000 Frw ya dosiye. Kanda hano niba ukeneye amakuru yisumbuyeho.

  • Manura inyandiko yatangajwe mu igazeti ku rubuga rw'IremboGov.

Icyitonderwa: Kugira ngo uhinduze izina, urasabwa gutangaza icyemezo cyo guhinduza izina mu kinyamakuru cyangwa kuri radiyo, ukishyura amatangazo, maze hombi bakaguha inyandiko yo gutangazwa mu itangazamakuru. Sikana izo nyandiko zombi maze uzikoreshe zombi, hamwe n'igazeti, mu gusaba kwemeza uguhinduza kw'amazina.

T
Treasure is the author of this solution article.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.